Umusatsi mwiza ni ikamba rya buri mugore, yaba mugufi cyangwa muremure abagore basa neza iyo imisatsi yabo ikozwe neza.
Ariko bigenda bite iyo umusatsi wawe udakuze nk'uko ubishaka, cyangwa ukabona watangiye kugabanuka ugenda ushiraho? Igihe cyose ugerageje gukora ibishoboka ngo umusatsi wawe ukure, biranga ugatangira kuvaho cyangwa ntukure.
Rimwe na rimwe, bishobora guterwa n'ibicuruzwa by'imisatsi dukoresha, bishoboka kandi guterwa nuko ibyakoreshejwe atari byiza ku bwoko bw'imisatsi, niyo mpamvu itangira kugwa.
Ariko urebye uburyo uyu musitari mu gusuka imisatsi yabashije gufata umusatsi wataye ibyiringiro akawuha ubuzima bushya biratangaje.
Ushobora kubona ko uyu muntu ari mwiza mubyo akora cyangwa yagiye ahura n'ibintu byinshi bisa nk'ubwoko bw'iyi misatsi ariko ibyo aribyo byose afite impano.
Ushobora kubona ko umukiriya we atari afite ibyiringiro ku musatsi we ariko yamugaruriye inseko mu isura, ashobora kugenda yemye.