Dore ubwiza bw'abanyarwandakazi bari guhatanira ibihembo muri Rwanda Infuencers Awards[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Rwanda Influencers Awards hazagaragaramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye , haba ibyamamare bivuga rikumvikana kuri Instagram, Twitter, Youtube, Comedy, Radio na Televiziyo. Iyo urebye ibyiciro byateganijwe ubona neza ko ibi bihembo bizahuriza hamwe ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibyamamare mu itangazamakuru, ibyamamare mu muziki, cinema, mu gutegura ibiganiro, mu myambarire ndetse no mu bwiza.

Ibi bihembo byateguwe na KCN Ltd, bikaba biteganyijwe ko hazabaho ibirori byiswe 'We Share Party' bizatangirwamo ibi bihembo aho byitezwe ko abazabyitabiza bazabanza gutambuka kuri Red Carpet, bagafata ifoto cyangwa bakaba baganiriza itangazamakuru.

Mu cyiciro cy'ubwiza harimo abakobwa batanu aribo; Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2016 Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda muri 2020 , Miss Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda muri 2015 , Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole .

1.Miss Mutesi Jolly


2.Miss Nishimwe Naomie

3.Umukundwa Clemence



4. Ishimwe Winnie Nicole .

5.Miss Uwase Raïssa Vanessa



Dore n'ibindi byiciro bitandukanye biri muri Rwanda Influencers Awards

-Instagram: MBABAZI Shadia (ShaddyBoo), Bugingo Bonny (JuniorGiti), RUKUNDO Patrick (Paycope) na Uwase Muyango.

- Twitter: Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na ISHIMWE Claude

- Abanyamakuru ba Televiziyo: Luck Nizeyimana, Angeli Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio.

- Abanyamakuru ba Radio: Oswakim, Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi

- Abanyarwenya: Clapton, Joshua, Arthur, Rusine, Japhet na Etienne

- Music: Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody.
Abanyamakuru ba Televiziyo: Luck Nizeyimana, Angeli Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio.

- Abanyamakuru ba Radio: Oswakim, Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi
- Abanyarwenya: Clapton, Joshua, Arthur, Rusine, Japhet na Etienne

- Music: Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody.

- Cinema: Papa Sava, Bamenya, Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Nick dimpoz

- Youtube: Isimbi, Yago, Rose Nishimwe, Dash Dash na Irene Murindahabi

-Fashion: Moshions, Tanga Designer, The trainer, The mackenzies na Joyce Designer



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ubwiza-bw-abanyarwandakazi-bari-guhatanira-ibihembo-muri-rwanda-infuencers

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)