DRCongo : Ikindi gitero gikomeye bikekwa ko ari icya M23 yaba yubuye umutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Iki gitero cyagabwe mu misozi ya Ndiza, Runyoni na Chanzu muri Rutshuru, byagabwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021.

BBC dukesha aya makuru, itangaza ko uwitwa Jean Claude Bambanze yatangaje ko hataramenyekana abagabye kiriya gitero 'Ariko turacyecyeranya ko bashobora kuba ari M23."

Gusa uyu mutwe wa M23 ntacyo uratangaza ku biri kuvugwa ko ari wo wateye ako gace.

Hon. Ayobangira Safari, umudepite wa Masisi muri Kivu ya ruguru, yavuze ko iriya misozi ya Chanzu na Runyoni yahoze ari ibirindiro bikomeye bya M23.

Yagize ati "Kuri iyo misozi yombi ni ho habereye imirwano ya nyuma ikomeye aho igihangange Col Mamadou Ndala yarangirije intambara ya M23.'

Yakomeje agira ati 'Ariko mu buryo bubabaje twamenye ko iyo misozi ibiri ikomeye yafashwe n'abantu bitwaje intwaro, amakuru dufite ava mu baturage ni uko babonye bamwe muri bo ari abahoze muri M23, kuko ni abantu bari abaturage b'aho baziranye.

Amakuru aturuta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko bariya barwanyi birukanye ingabo z'Igihugu ubundi bakahigarurira.

Amashusho yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu benshi bahunga bava muri DRCongo berecyeza mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRCongo-Ikindi-gitero-gikomeye-bikekwa-ko-ari-icya-M23-yaba-yubuye-umutwe

Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Abanyamakuru murira hit mubyo mutabonye ese m23 iracyabaho mujyemugera sur taire mutangaze Ibyo mufitiye ubuhamya nawe safari ,bertin serufuri nawe seninga nonsense zanyu ese kivu muyimariye iki nangwa naso yadushyingiye isdr afiha radio niki woe utumariye uryama abandi barimaso banashyonje uzibye kurira hit kuri honorable ayobangira nanvura ugutesha icyubahiro nibura wadusigiye urwibutso ndabanga mwabadepitemwe muzashye

    ReplyDelete
Post a Comment