Equity Bank yashyizwe muri Banki 1000 zikomeye ku Isi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi raporo Equity Bank yaje ku mwanya wa 39 ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’inyungu yinjiza ku mutungo wayo, ku mwanya wa 71 mu bijyanye n’inyungu ku mari shingiro ndetse no ku mwanya wa 149 ku bijyanye n’uko abakiliya bayiyumvamo mu zigera ku 1000 ku isi.

Byagaragajwe nyuma y’isesengura ryakorewe amabanki mu nzego zigera munani zirimo iterambere ryazo, inyungu zinjiza, imikorere myiza, amafaranga afatika zifite, uko abakiliya baziyumvamo n’ibindi.

Muri rusange Equity yaje ku mwanya wa 22 muri Afurika n’uwa 761 ku rwego rw’Isi hashingiwe ku mari shingiro yayo (Tier 1 capital) ingana na miliyoni 1096 z’amadolari

Uko kuba intangarugero kwa Equity Bank, kuje nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu mu ngeri zose. Iyi banki yakoze ishoramari rigamije kurinda sosiyete n’abafatanyabikirwa bayo.

Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 Equity Bank yakomeje guharanira ishoramari rigira inyungu kuri sosiyete.

Ku bufatanye n’urwego rushinzwe kurwanya Covid-19 muri Kenya, Equity yatanze ibikoresho bifasha abakora mu buvuzi kwikingira mu turere tugera kuri 56 no mu bitaro byo ku rwego rw’igihugu.

Hari kandi gutanga radiyo zikoresha imirasire y’izuba yatanze ku banyeshuri mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukurikirana amasomo ubwo amashuri yafungwaga.

Equity Bank yahizemo kuvugurura inguzanyo zigera kuri miliyari 1,2 z’amashilingi no kwigiza inyuma ubwishyu bw’inguzanyo zingana na 31% n’inyungu mu gihe cy’imyaka itatu mu rwego rwo korohereza ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko gushyirwa kuri uru rutonde bishimangira imbaraga zikomeje gukoreshwa mu guhangana no kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Gushyirwa muri uru rutonde, bishimangira ugukomera mu buryo bw’imari n’ubunyamwuga bwa banki bigendanye n’ingamba zafashwe nk’igisubizo cyo guhangana na Covid-19. Twazamuye ishoramari ryacu hamagijwe kongera inyungu, korohereza abaturage mu nguzanyo z’igihe kirekire; twafashije abaturage n’abakiliya hagamijwe gukumira ingaruka z’icyorezo binyuze mu gukuraho amande ndetse no kuvugurura inguzanyo zabo kugira ngo zizabashe kwishyurwa.”

Kugeza ubu Equity Bank Group ikorera mu bihugu bitandatu bitandukanye, gusa yahuye n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Equity Bank kuri ubu ni banki ikomeye mu Karere kuko imaze kugira umutungo wa miliyari zisaga 1000 z’amashilingi zivuye kuri miliyari 746.6 yari ifite umwaka ushize.

Uretse ibi ariko mu Ukwakira 2021, Equity Bank yahawe igihembo cya banki ya mbere muri Afurika yorohereza ibigo bito n’ibiciriiritse “Africa’s Best Bank for SMEs 2021 gitangwa n’ikigo cya Euromony kizobereye mu bikorwa byo guhemba banki zitwaye neza muri serivisi zinyuranye ziha abazigana.

Iyi banki ikomoka muri muri Kenya, ifite amashami mu bihugu bitandatu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Kenya, ndetse ikagira n’ibiro biyihagarariye muri Ethiopie. Iyi banki kandi yanditse ku masoko y’imari n’imigabane mu Rwanda, Kenya na Uganda.

Equity bank ni ishami rigize Equity Group Holdings Plc, ikigo gifite ishoramari mu bindi bikorwa birimo ubwishingizi, itumanaho, ikoranabuhanga mu bikorwa by’imari n’ibindi bitandukanye.

Iyi banki nini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ifite umutungo ungana na miliyari 11,2$, amashami 337 ndetse n’abakiliya barenga miliyoni 15.

Equity Bank ni banki ya 22 ikomeye muri Afurika



source : https://ift.tt/3GXP9QH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)