Eric Omondi birangiye yiyunze n'umukobwa babyaranye – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

muminsi ishije nibwo twabagejejejeho inkuru zitandukanye aho umunyarwenya ukomeye muri Kenya  Eric Omondi yateranaga amaambo n'umukobwa bivugwako bayaranye umwana kurubu wujuje imyaka 7 ariko Eric Omondi we akaba atarabikozwaga (Soma inkuru yambere hano)

Eric Omondi nuwo babyaranye umwana witwa Jacque Maribe bari kumvikana hagati yabo nyuma y'ikiganiro baherutse kugirana n'umuyobozi mukuru wa bonfire Kabu Simon. Aba bombi bagiye imbere bemera ko guterana amagambo bari barimo byari ikosa rikomeye kandi ntibyari bikwiye kuba muri ubwo buryo. (Soma indi nkuru yabo ya 2 hano)

Mu kiganiro, Maribe yasaga nkuworoheje ubwo yifatanyaga na Eric Omondi gusaba imbabazi rubanda. Umunyarwenya Eric Omondi yakomeje guca bugufi kuko yasabye imbabazi Maribe kuri TV.

Eric Omondi yagize ati 'Ndashaka gusaba imbabazi Maribe kubera uko nitwaye. Nari nkwiye kuba naritwaye nku muntu mukuru kurenza kuriya. Niba utarampamagaye, nagombye kuba naraguhamagara tukabiganiraho'

Eric kand yasezeranyije abanyakenya ko azita ku mwana wabo w'imyaka 7.

N'ubwo Eric yemeye ibi, yakomeje avuga ko azajya kwipimisha ADN kugira ngo amenye se ubyara Zahari.

Eric Omondi, Jacques Maribe ndete n'umwana wabo



Source : https://yegob.rw/eric-omondi-birangiye-yiyunze-numukobwa-babyaranye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)