Ese birashoboka gukemura burundu ikibazo cy’imiturire y’akajagari mu Rwanda? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku rundi ruhande ariko, ufashe akanya ugatemberera mu duce turimo Muhima, Kimisagara, Gitega, Kinamba n’ahandi uhasanga za nyubako nto ndetse zishaje ku rwego bamwe bavuga ko zitakijyanye n’Umujyi wa Kigali.

Muri Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera, gikubiyemo imyubakire igezweho ariko itagira abo yirukana mu mujyi.

Ni igishushanyo giteganya ko abatuye mu kajagari bashaka kuvugurura imiturire yabo, buri umwe ashobora kubikora ku giti cye cyangwa bakishyira hamwe bakiyemeza kubaka nyuma bakazagabana inzu.

Ikibazo cy’imiturire y’akajagari cyangwa abantu batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo ari icy’Umujyi wa Kigali gusa ahubwo kiri hirya no hino mu gihugu.

Muri Nyakanga 2020, Guverinoma y’u Rwanda yemeje igishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw’igihugu.

Ubuhinzi bwagenewe 47,2% by’ubuso bw’igihugu, amashyamba yahariwe 29,3%, imiturire n’ibikorwaremezo ni 15%, mu gihe amazi n’ibishanga bibungabunzwe ari 8,5%.

Aha hantu hatuwe ariko ntabwo hose ariko hagenewe guturwa kuko usanga hari abagituye mu misozi, mu bishanga, hafi ya za ruhurura n’ahandi usanga hari inyubako zishaje zenda kugwa kuri ba nyirazo.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka [RLMUA], Mukamana Espérance, yavuze ko kurandura imiturire y’akajagari bishoboka.

Ati “Iki kibazo cy’imiturire y’akajagari kizarangira. Cyane rwose kizarangira kuko ni nayo mpamvu dushyiraho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.”

Hari gutegurwa amabwiriza mashya ashobora gushyira iherezo ku miturire y’akajagari

RLMUA yateguye amabwiriza yo kugira imiturire myiza ijyanye n’igihe. Yakozwe ku bufatanye n’inzego zifite imiturire mu nshingano zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo gishinzwe imyubakire, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali.

Mukamana yavuze ko ayo mabwiriza yita ku ruhare rw’abaturage mu kugena itunganywa ry’ahantu hagenewe gutura.

Ati “Muri ayo mabwiriza harimo uburyo abaturage bazajya bagira uruhare mu gutunganya ahantu ho guturwa. Kuko urabona hari nk’ahantu haba hagenewe guturwa ariko hakiri n’icyaro , kujya gukatamo ibibanza ugasanga biragorana.”

Yakomeje agira ati “Cyangwa ugasanga abantu barajya gutura ahantu hatari ibikorwaremezo […] bya bindi bitubyarira utujagari, nka tumwe twagiye tubona za Runda, Muyumbu n’ahandi usanga abantu bajya kubaka ahantu hatari ibikorwaremezo, ugasanga bije nyuma yo kubaka kandi ubundi mu miturire myiza, ibikorwaremezo nibyo bibanza gushyirwa ahantu.”

Mukamana avuga ko hazashyirwaho inzego zihagarariye abaturage zishinzwe kureba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa bakagira uruhare mu kugena imikoreshereze y’ubutaka bwabo ariko hagamijwe kugera ku miturire myiza ijyanye n’igihe kandi idahutaza umuturage.

Bivugwa ko nibura abanyarwanda 61% batuye mu buryo butajyanye n’igihe cyangwa se akajagari, ku buryo mu gihe ayo mabwiriza yaba yubahirijwe hari icyizere cyo kugabanya cyangwa se kurandura imiturire y’akajagari.

Mukamana ati “Ubirebesheje amaso, ubona ko bikabije ko dufite utujagari twinshi. Gusa icyo twavuga ntabwo amazi ararenga inkombe, kubikosora ni uko tuvuga ngo ibishushanyombonera biri gushyirwaho, tubyubahirize uko byakabaye nta kubica ku ruhande.”

“Twubahirize ibishushanyombonera kandi abaturage bafashwe kugira ngo ahantu ho kubaka habe ari ahantu heza, hajyanye n’igihe kandi hari ibikorwaremezo. N’ubwo hari utujagari twumva abantu bafashe ingamba tukavuga ngo abari mu byaro hari imidugudu bagomba kuzaturamo, abazatura mu mijyi hubahirizwe ibishushanyombonera.”

Ubushobozi n’abayobozi batanga impushya zo kubaka ahatari ngombwa…

Ni kenshi hirya no hino by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, usanga abaturage barubatse inzu zikuzura nyuma y’igihe igishushanyo mbonera kigaragaza ko aho hantu hatagenewe kubakwa cyangwa se hubatse ibinyuranye n’ibiteganywa n’icyo gishushanyo mbonera.

Ku rundi ruhande ariko, aba baturage bagaragaza ko kugira ngo bubake baba bahawe uburenganzira n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ariko nyuma haza ubuyobozi bwisumbuye bukabategeka gusenya.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire, Mérard Mpabwanamaguru, aherutse kubwira itangazamakuru ko ahashyirwa inzu z’akajagari usanga ari ahantu hatagenewe kubakwa, bityo bigakorwa n’abantu bafite izindi nyungu.

Ati “Ubundi inyubako yose yubakwa bitewe n’icyiciro iherereyemo, iba igomba kuba ifite uruhushya. Ikintu rero cyaba cyubatse kidafite uruhushya kiba kigiyeho mu mwijima ndetse n’uwaba wakigizemo uruhare wese aba ashobora gukurikiranwa.”

Yakomeje agira ati “Ariko ikibanza ni uko icyo kintu kibanza kikavaho. Icyo ikintu cyashyizweho mu buryo bw’akajagari gikurwaho, nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza ko yaba yabifashijwemo n’uwo ariwe wese ngo yubake ibintu adafitiye uruhushya, itegeko ntabwo ribyemera.Uruhushya rutangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”

Mpabwanamaguru avuga ko abayobozi cyangwa abakozi bagaragaraho kugira uruhare mu iyubakwa rinyuranyijwe n’amategeko babihanirwa.

Ikindi kibazo ni icy’abaturage basabwa kubaka bajyanisha n’imyubakire iteganywa n’igishushanyombonera bakagaragaza ko amikoro ari ikibazo cyane ko inyubako baba bafite ari izo baba barubatse cyera nabwo zidahenze.

Mukamana avuga ko mu mabwiriza mashya, abafite ikibazo cy’ubushobozi bagirwa inama yo gushaka abandi babufite bakwifatanya cyangwa bakaba bagurisha bakajya kubaka ahantu bafitiye ubushobozi.

Ati “Ntabwo wabwira umuturage ngo ajye kubaka ibidahwanye n’ubushobozi afite, niba ubutaka bwe bwaragenewe ikintu abona adafitiye ubushobozi bwo kubakaho, inama wamugira ni uko ubwo butaka yabugurisha akajya kubaka ahantu afitiye ubushobozi.”

Ubuyobozi bwa RLMUA, bugaragaza ko ibishushanyo mbonera bikorwa biteganya ahantu henshi ho gutura, haba mu Mujyi ndetse n’Imijyi yunganira Kigali, ku buryo abaturage bose bashobora kwibona ahahwanye n’ubushobozi bwabo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, kandi cyashyizeho Politiki y’Ubutaka igamije gutunganya imiturire mu Mijyi n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka nko gutuza abantu benshi ahantu hato [IDP Model Village].

Izindi ngamba zigamije kurandura ikibazo cy’imiturire y’akajagari zirimo kubaka inzu ziciriritse nyinshi zashobora gutuzwamo abantu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko uyu munsi abaturarwanda basaga miliyoni 12 mu gihe biteganyijwe ko mu 2050 bazaba ari miliyoni 22.

Ni mu gihe kandi ubucucike bw’Abanyarwanda buzava ku baturage 415 kuri kilometero kare imwe bwariho mu 2012 bukagera ku baturage 1000 kuri kilometero kare imwe mu 2050.

Ibice bimwe na bimwe by'Umujyi wa Kigali biri mu kajagari
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka [RLMUA], Mukamana Espérance, yavuze ko kubahiriza ibiteganywa n'ibishushanyo mbonera byafasha mu guca burundu akajagari



source : https://ift.tt/3Byc4yc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)