Niyonizera Judith wasezeranye na Safi Madiba yaruciye ararumira abajijwe ku bijyanye n'umubano wabo muri iyi minsi.
Judith yabajijwe ku makuru yavugwaga ko we na Safi Madiba biyunze umubano wabo ukongera kuzamo agatotsi ariko akomeza kuryumaho.
Yagize ati 'Njyewe nafashe icyemezo cyo kutajya mvuga ku bintu by'umuryango wanjye kuko ni ibanga ntajya mvuga. Ibintu by'umuryango ni ibyacu, ntabwo nzongera kubivuga kuko no kubibwira abantu ntacyo byabafasha.'
Safi Madiba yarushinze na Niyonizera Judith muri 2017 nyuma yuko safi yisumbushije judith amaze gutandukana na Parfine Umutesi bari bamaze imyaka ibiri bakundana ndetse banavuga ko bari hafi gutangira gutegura umushinga w'ubukwe.