EXCLUSIVE: Umwana nareze njyenyine ni yo yagira ikibazo bikurebaho iki? Ntawantegeka uko nkora ibintu – Haruna Niyonzima wahishuye byinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru, Haruna Niyonzima yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza byinshi ku ikipe y'igihugu ndetse n'ibyo yagiye anshinjwa ku buryo nta n'umuntu uzongera kubimubazaho.

Ibi yabitangaje mu kiganiro cy'umwihariko yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku bimaze iminsi bimuvugwaho mu ikipe y'igihugu harimo kuba yasezera ndetse no kuba yarahimbye ibyago kugira ngo atajya n'abandi muri Kenya gukina na Kenya umukino usoza itsinda E ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi

Yavuze ko nta byinshi ubu yatangaza ku ikipe y'igihugu kuko ateganya kuzakora ikiganiro n'itangazamakuru n'ubwo bitewe n'imikino ya shampiyona bigoranye ko bizagenda nk'uko abyifuza.

Ati 'ntwabwo Amavubi ndibuyavugeho cyane, nateguye kuzakora ikiganiro n'itanazamakuru n'ubwo bitewe n'imikino ihari bitazagenda nk'uko mbyifuza, ariko hari ibintu byinshi ndimo gutegura ku ikipe y'igihugu ni nayo mpamvu ntari buze kuyivugaho cyane, hari n'ibintu byinshi bimaze iminsi bivugwa ni nayo mpamvu nanze kugira icyo mbivugaho ntarahura n'ubuyobozi n'umutoza kuko nibo bazi ukuri kurusha n'amagambo yirirwa avugwa.'

Akomeza avuga ko ikipe y'igihugu ari iy'abanyarwanda ndetse ko n'umusaruro atari mwiza ariko yizeye ko umunsi umwe bizagenda neza umusaruro ukaboneka.

Haruna kandi avuga ko abantu bamumenye akina umupira bityo ko nta n'umuntu ugomba kumutegeka gusezera umupira, ngo hari uko yateguye azasezera bityo uko byagenda kose nta kintu na kimwe kizigera kibihindura.

Ati 'Narabivuze, njyewe nta muntu wandekesha umupira, n'ubundi abantu njyewe bamenye nkina umupira, niba abantu batazi imbaraga n'inzira nakoresheje nkina umupira nta n'ubwo bari bakwiye kumenya uko nzawurekamo cyangwa se igihe nzahagarika gukina mu ikipe y'igihugu. Ndi umukinnyi mukuru mfite n'inshingano, hari ibyo nkora mu nshingano zanjye.'

'Ntabwo nasezera mu ikipe y'igihugu mu buryo abantu bumva bashakamo, njye mfite uburyo nzasezera mu ikipe y'igihugu, ni bwo buryo nateguye numva buzanshimisha. Abanyarwanda bagomba kunshyigikira kuko ni ibintu maze imyaka 3 ntegura, umunsi nafashe uwo mwanzuro, ko ngiye gusezera mu ikipe y'igihugu, nzasezera ariko n'ibizakurikiraho ku buryo abantu bazabona ko ibyo bintu nari narabiteguye.'

Ku kuba mu rwambariro rw'Amavubi harimo umwuka mubi ari nacyo gituma hazamo amakosa amwe namwe, ibi yabihakaniye kure aho avuga ko nta kibazo na kimwe kirimo kandi ko kibaye gihari yakivuga kuko nta muntu n'umwe atinya.

Agaruka ku mpamvu yatumye atajyana n'ikipe y'igihugu muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E, aho yagarukiye ku kibuga cy'indege bikavugwa ko yagize ibyago, abandi bakavuga ko ari impamvu yahimbye kugira ngo atajyana n'ikipe y'igihugu, yavuze ko koko yari yagize ibyago kandi ko atari gutanga itangazo ngo buri wese abimenye kuko ari umuntu akunda kwimenyera ibintu bye.

Ati 'icyatumye ntajya muri Kenya nagize ibyago ni byo, ni yo mpamvu nakubwiye ko ibintu bijyanye n'ikipe y'igihugu nzabivugaho muri rusange, ni bwo nshaka kubivugaho ku buryo nta n'undi muntu uzongera kubimbazaho, sinshaka ngo mbivuge uyu munsi, ejo ninsubira no mu kindi kiganiro mbivuge, icyo nzicyo nagize ibyago.'

'Ibyago byanjye ni ibyanjye, buriya hari abantu bumva ngo ko wagize ibyago ko tutabimenye, njyewe nta muntu nshinzwe nta n'umuntu ushinzwe kumenya ibyanjye, reka ntange urugero rumwe, niba narabyaye umwana njyenyine nkaba murera njyenyine, ni yo yagira ikibazo bikurebaho iki? Nshobora kuba mfite ubushobozi bwanjye bwo kurangiza ikibazo cyanjye mu buryo mbishakamo.'

Akomeza avuga ko adakunda ibintu byo gutangaza ubuzima bwe ngo abushyire ku mbuga nkoranyambaga n'ubwo azikoresha, hari ibibazo bye aba agomba kwigumanira akanabikemura ku giti cye nk'umugabo byamunanira akaba yanasaba ubufasha abanyarwanda nk'umunyarwanda.

Ntabwo yumva ukuntu bavuze ngo yahimbye ibyago kugira ngo atajya gukina muri Kenya kandi amaze gukinira ikipe y'igihugu imikino igera 105 kandi ko mu myaka yakinnye iyi mikino hari ibyiza n'ibibi yabonye kandi yihanganiye, kwihanganira umukino umwe ntabwo byari kumunanira.

Yiteguye kuzavuga buri kimwe cyose adaciye ku ruhande ndetse niba hari n'aho yakosheje abe yasaba abanyarwanda imbabazi.

Mbere y'umukino w'u Rwanda rwatsinzemo na Mali 1-0 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 wabaye tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Haruna Niyonzima yashimiwe na FERWAFA ko amaze gukinira ikipe y'igihugu imikino 105 kuva 2006 yahamagarwa bwa mbere, ni mu gihe yari yaje ku rutonde rwa FIFA rw'abakinnyi bakiniye amakipe y'ibihugu byabo imikino irenga 100, akaba ari na we mukinnyi umaze gukinira Amavubi imikino myinshi.

Haruna Niyonzima avuga ko nta muntu wamutegeka gukora ibyo atateguye, byose bizagenda uko yabiteguye
Haruna Niyonzima avuga ko ateganya kuzakora ikiganiro n'itangazamakuru azavugiramo byinshi benshi bibaza
FERWAFA iherutse kumushimira
Ngo imikino 105 yihanganiye kwihanganira umwe ntibyari kumunanira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/exclusive-umwana-nareze-njyenyine-ni-yo-yagira-ikibazo-bikurebaho-iki-ntawantegeka-uko-nkora-ibintu-haruna-niyonzima-wahishuye-byinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)