Ferwafa yasobanuye ikibazo cya Rafaël York wavuye mu mwiherero w'Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatanu w'iki cyumweru ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje muri Kenya, aho igiye gukina umukino wa nyuma mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar.

Iyi kipe ikigera muri Kenya, Rafaël York yahise afata indege yerekeza muri Sweden aho asanzwe akina, aho hari amakuru yari yatangajwe avuga ko icyatumye agenda ari ukutumvikana n'abakinnyi bagenzi be.

Kuri iki Cyumweru, Ferwafa ibinyujije kuri twitter yatangaje ko amakuru yavuzwe ari ibihuha, ko uyu mukinnyi yagiye kubera urupfu rw'inshuti ye ya hafi.

Itangazo Ferwafa yanyujije ku rubuga rwa Twitter

FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko umukinnyi mpuzamahanga RAFAEL York yavuye mu mwiherero w'Amavubi Stars agasubira muri Sweden kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane.

FERWAFA iboneyeho umwanya wo kunyomoza ibyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n'imbugankoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n'ubuyobozi bwa FERWAFA.

Mugire Amahoro




source : https://ift.tt/3DfCBSt
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)