Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, ryateye utwatsi ubusabe bw'ikipe ya APR FC yari yasabye ko umukino bafitanye na Rayon Sports wasubikwa.
APR FC igomba kuzakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda tariki ya 23 Ugushyingo 2021.
Bitewe n'umukino wa CAF Confederation Cup, APR FC irimo kwitegura RS Berkane tariki ya 28 Ugushyingo hano i Kigali, yari yasabye ko uyu mukino wa shampiyona wasubikwa.
Mu ibaruwa FERWAFA yasubije APR FC, yayimenyesheje ko ubusabe bwabo bwanzwe kubera ko budafite ishingiro.
Bagize bati "dushingiye ku ibaruwa yanyu yo ku wa 16 Ugushyingo mwatwandikiye mudusaba gusubika umukino mufitanye n'ikipe ya Rayon Sports ku itariki ya 23/11/2021;"
"Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n'uko iminsi yo kwitegura umukino wa 'CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022' mufitanye na RS Berkane yo mu gihugu cya Morocco tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk'uko byari biteganyijwe."
Bivuze ko APR FC igomba gukina na Rayon Sports tariki ya 23 Ugushyingo maze tariki ya 28 Ugushyingo ikakira RS Berkane, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Morocco tariki ya 5 Ukuboza 2021.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yateye-utwatsi-ubusabe-bwa-apr-fc