FPR n'Interahamwe bose ni Abanyarwanda, kuba banyita umukozi wabo bombi biranshimisha-Jean Luc #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musana Jean Luc uherutse kugirana ikiganiro na UKWEZI TV, akavuga ko yakuze uri umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse yemera umurongo w'uyu muryango anitabira ibikorwa byawo ku bwinshi ariko ko 'uko umuntu agenda akura agenda abona indi reality [ukundi kuri].'

Icyo gihe yari yavuze ko aho atangiriye umurongo we mushya unagamije gushinga ishyaka rye, hari abavuze ko ari gukorana n'Interahamwe zasize zikoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe ariko hari n'abandi bavugaga ko ari gukorera FPR-Inkotanyi mu buryo bwo kuyobya uburari.

Musana Jean Luc yavuze ko ashaka gutanga umucyo kuri iyi ngingo y'abakomeje kumubonera mu iyo ndorerwamo y'amasura abiri, akavuga ko we icyo agamije ari ugukorera Abanyarwanda bose.

Ati 'N'abo banshinja gukorana na FPR, FPR na yo ni Abanyarwanda, abavuga ko ari ab'Interahamwe, bose ni Abanyarwanda. Abanyarwanda twese tugomba kubana'

Avuga ko bitangaje kuba bamwe bamwita umukozi w'Interahamwe abandi bakamwita uwa FPR-Inkotanyi 'ariko njyewe biranshimisha kuko ngomba kuba umukozi w'abo bantu bose kuko abo ni bo Banyarwanda ndi gukorera nyine.'

Avuga ko kuba yaragiye muri Politiki, byamugizeho ingaruka kuko yanafashe umwanzuro wo gusaba ababyeyi be kwitandukanya na we kugira ngo nihagira ikimubaho kitazabageraho.

Avuga kandi ko hari n'abakomeje kumutera ubwoba ariko ko kugeza ubu yamaze kwiyemeza ku buryo ntakikimutera ubwoba.

Ati 'Umbwira ngo azamfunga cyangwa azanyica…Ntabwo mfite ubwoba bwo gufungwa mu buryo ubwo ari bwo bwose nafungwamo nta nubwo rwose mbitinya, nta nubwo mfite ubwoba bwo gupfa nuburyo bwose wanyicamo, gusa icyo nemera cyo ni uko nzubahiriza amategeko 100%.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/FPR-n-Interahamwe-bose-ni-Abanyarwanda-kuba-banyita-umukozi-wabo-bombi-biranshimisha-Jean-Luc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)