Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateraniye i Rusororo muri Intare Conference Arena, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021.
Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko; umuco, amateka n’indangagaciro byacu ni ishingiro ry’iterambere”.
Yahurije hamwe urubyiruko ruhagarariye urundi mu Mujyi wa Kigali, Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburasirazuba n’Uburengerazuba. Bamwe bahuye imbonankubone abandi barimo abari mu mahanga bitabira ku ikoranabuhanga.
Haganiriwe ku bibazo bitandukanye byugarije urubyiruko rw’u Rwanda n’uko abagize urwo Rugaga bagira uruhare mu kubikemura, hibandwa ku byagezweho mu myaka ibiri ishize n’ibigiye gukomeza kongerwamo ingufu.
Ngarambe yibukije abitabiriye Inama ko ubwo Perezida wa Repubulika yari amaze gutorerwa indi manda mu 2017, yabwiye urubyiruko ko afitanye narwo igihango. Ni icyo gushyira imbere inyungu rusange, kurwanya ruswa n’ibindi.
Yagize ati “Twakwishimira ko muri rusange icyo gihango kitatatiwe. Tukaba twanagaya bamwe nubwo ari bake, batannye.”
Yavuze ko hari icyizere cy’uko urubyiruko rwiteguye “kutwerekeza mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye”, ashimangira ko bizarusaba imbaraga zirenze izakoreshejwe mu gukemura ibyarangiye.
Ati “Mwebwe nk’urubyiruko murasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo.”
Aha yavuzemo iby’ihohoterwa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubushomeri, inda zitateganyijwe n’ibindi bikibangamiye iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko ari ngombwa ko bamenya imizi ya gakondo yabo nk’Abanyarwanda kuko ari byo bizabafasha gukomeza gusigasira igihugu.
Ati “Nimumenye indangagaciro zacu kuko ni zo zatugize abo turi bo, ni zo zizatuma u Rwanda rutazima.”
Yabibukije ko nta na kimwe bageraho batunze ubumwe, abasaba kwamaganira kure uwo ari we wese washaka kubabibamo amacakubiri.
Ngarambe yanasabye urubyiruko gukoresha amahirwe yose Igihugu cyashyizeho abafasha kwiteza imbere, ndetse bagateza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Inama nk’Iyi yaherukaga kuba mu 2019 ubwo hanatorwaga Umuyobozi w’urwo Rugaga mushya ari we Tuyisenge Joseph. Iterana buri myaka ibiri.
Tuyisenge yashimiye abayitabiriye n’Umuryango FPR Inkotanyi wabafashije kuyitegura.
Yavuze ko insanganyamatsiko yayo yatoranyijwe hagamijwe kongera gusubira ku ndangagaciro z’umuco bigatuma bashikama kugira ngo Urugaga rukomeze kugera ku nshingano zarwo.
Muri iyo nama hanatanzwe ibiganiro birimo ikigaruka ku muco Nyarwanda cyatanzwe na Tetero Solange ushinzwe guteza imbere urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Ikigaruka ku mateka cyatanzwe na Depite Kamanzi Ernest uruhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse n’icyibanze ku mahirwe y’ishoramari n’ubukungu cyatanzwe n’Umuyobozi Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zéphanie.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Solvit Africa, Semafara Joseph, yasangije urubyiruko ubuhamya bw’uko yatangiriye mu bihe bigoye avuye mu Kigo cy’impfubyi, ubu akaba ageze ku rwego rushimishije. Yarusabye gushirika ubute rugakora cyane.
Ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye iyo Nama by’umwihariko abagize urwo Rugaga, byagarutse ku kunenga urubyiruko guceceka ntiruvuge ibibazo bihari nk’inda ziterwa abangavu, rugirwa inama yo kujya rubigaragaza rukabimenyekanisha kare.
Basabye ko hashyirwaho abafashamyumvire bafasha urubyiruko kwirinda ubusambanyi bugeza ku nda zitateganyijwe no kwishora mu biyobyabwenge bituma rudatanga umusaruro.
Hagaragajwe ko urubyiruko rwo mu bice by’icyaro rufite impano nyinshi zarufasha kwihangira imirimo ariko rukaba rubura aho rumenera, hasabwa ko abagize Urugaga bafasha abo bana kuzibyaza umusaruro.
Urubyiruko rwanibukiranyije ku baharabika u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga, rusabwa kuzikoresha ruhangana n’abasebya igihugu, ruvuga ibyiza byagezweho kugira ngo bacike intege.
Abayobozi bo mu Nzego za Leta zitandukanye bari muri iyo Nama basezeranyije urubyiruko ko ibyifuzo n’ibibazo byatanzwe bigiye gushyirwamo imbaraga kurushaho, cyane ko ibyinshi byatangiye gutekerezwaho.
source : https://ift.tt/3xDMlEf