Gatsibo: Abakekwaho kwica baciye imitwe umukecuru n'umwuzukuru we bafashwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwatangaje ko abantu batanu barimo umugore batawe muri yombi bakekwaho kwica umuturanyi wabo n'umwuzukuru we babaciye imitwe.

Aba bantu bafashwe ku Cyumweru tariki ya 31/10/2021 bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru witwa Musabyimana Goreth w'imyaka 52, n'umwuzukuru we witwa Dusabimana Ilene w'imyaka 12, aho bikekwa ko babishe babakase imitwe bakoresheje imihoro.

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko abafashwe  ari Ndayishimye, Hakizimana w'imyaka 39 y'amavuko, Yankurije w'imyaka 45, Sewabantu bita Musilam w'imyaka 34, na Bandirimbako w'imyaka 23 y'amavuko, bafungiye kuri RIB, sitasiyo ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk'uko RIB ibivuga.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko aba bose bafashwe ari abaturanyi ba nyakwigendera Musabyimana wishwe, ngo bakaba bari 'basanzwe bafitanye amakimbiranye ashingiye ku marozi.'

Amakuru Umuseke wamenye ni uko Hakizimana Leonidas alias Kadugu aherutse gupfusha  umugore agakeka ko yarozwe na nyakwigendera Musabyimana Goreth.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y'urwo rupfu.

Umuseke wari wabagejejeho inkuru y'umukecuru wari utuye mu Karere Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Mpondwa, Umudugudu w'Akuruganda wishwe n'abantu batazwi bakamuca umutwe we n'umwuzukuru we.

Mu butumwa Urwego rw'ubugenzacyaha rutanga, 'ruributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy'ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera, ruranibutsa abantu ko mu gihe baba bafitanye amakimbirane bajya bagana inzego z'ibanze zikabafasha gukemura ayo makimbirane.'

Icyaha cy'ubwicanyi gihanwa n'amategeko y'u Rwanda, ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

The post Gatsibo: Abakekwaho kwica baciye imitwe umukecuru n'umwuzukuru we bafashwe appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/gatsibo-abakekwaho-kwica-baciye-imitwe-umukecuru-numwuzukuru-we-bafashwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)