Gatsibo: Ubucuruzi bw’amazi mu gace akunda kuburamo bwateje imbere abavomyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Koperative ‘Umucyo’ ihuza aba baturage ibarizwamo abanyamuryango 70 bakora neza, ikaba yarashinzwe mu myaka icumi ishize nyuma yo kubona ko muri uyu Murenge hakunda kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi bamwe ntibanabashe kujya kuyivomera ku migezi.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu basore n’abagabo bakora ubu bucuruzi bavuga ko igare ryose riba ririho amajerekani ane y’amazi barigurisha 500 Frw nibura ngo ku munsi utahana make akaba ageza ku 2000 Frw.

Bihoyiki Theophille yaturutse mu Karere ka Gicumbi ajya gukora akazi ko mu rugo mu Karere ka Gatsibo. Nyuma yo kugakora igihe kirekire yabonye ko abaturage benshi bakenera ababavomera atangira aka kazi ko kujya abavomera bakamwishyura.

Ati “Hari igihe amazi abura ino aha abaturage bakatwiyambaza ubundi ugasanga ni nko mu mpeshyi amazi akenewe n’abantu benshi, igare ririho ijerekani enye tuzigurisha 500 Frw, ku munsi iyo byagenze nabi ntiwabura 3000 Frw kandi wanariye na ho mu mpeshyi bwo ku munsi ushobora gukorera 6000 Frw.”

Bihoyiki avuga ko amafaranga akorera muri aka kazi ayashyira mu kimina bikaba byaratumye abasha kwigurira ikibanza ndetse aranarongora, kuri ubu afite umugore n’umwana umwe.

Yavuze ko ateganya kubaka mu mpeshyi y’umwaka utaha kandi akazabikora akoresheje amafaranga akura muri ibi bikorwa byo by’ubuvomyi, ngo amafaranga naba make azaguza mu kimina kuko azaba yizeye kwishyura.

Uwihanganye Habib winjiye muri aka kazi mu mwaka ushize nyuma yo kurangiza icyiciro rusange, yavuze ko amafaranga akuramo amufasha kwitunga.

Ati “ Ubu ndi umusore witunze wirihirira inzu nkanigurira icyo nkeneye kandi hari n’ayo najyanye kuri konti yanjye; mfite intego yo kuzigurira moto mu mafaranga nkorera muri ubu bucuruzi.”

Kayitare Frank umaze gushakira umugore muri ubu bucuruzi bw’amazi we avuga ko agitangira kubukora mu myaka ibiri ishize yabonaga ntaho buzamugeza, ariko ngo uko iminsi ishira yagiye abonamo amafaranga menshi kugeza ubwo kuri ubu agafata nk’akazi gakomeye gashobora kumutunga we n’umuryango we.

Umuyobozi wa Koperative Umucyo, Gato Jean Claude, yavuze ko yashinzwe hagamijwe gufasha abaturage kubona amazi hafi kuko mu myaka yashize mu Murenge wa Kabarore yari ikibazo gikomeye.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gushinga iyi koperative abanyamuryango bose batangiye kugurirana amagare kuri ubu bakaba baratangiye kugurirana amatungo magufi.

Kuvomera abandi hari ababifata nk'akazi bakesha imibereho yabo
Nibura ngo umwe mu banyamuryango bakorera amafaranga make ku munsi atahana 2000 Frw



source : https://ift.tt/2Zvb3dj
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)