Gisagara: Abakobwa 1500 bo mu miryango itishoboye bagiye guhabwa Cotex - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi mpapuro bazazihabwa binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Fight against period poverty’ bwateguwe n’urubyiruko.

Nyuma yo kubona ko hari ingaruka nyinshi zigera ku mwana w’umukobwa wabuze ‘Cotex’ ari mu mihango nko gusiba ishuri, gukoresha ibikoresho bitizewe byamutera indwara no kuba bashukishwa amafaranga yo kuzigura, biyemeje kugira inkunga batanga.

Niko gutegura igikorwa cyo gukusanya impapuro z’isuka ibihumbi bitanu zizahabwa abanyeshuri bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora biga mu mashuri atatu yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Ibigo bizibandwaho ni Gs Ndora, GS Dahwe, Gs Cyamukuza na Gs Gisagara. Muri ibi bigo hazatoranywa abana bakomoka mu miryango itishoboye buri wese ahabwe ‘cotex’ eshatu azakoresha mu gihe cy’igihembwe.

Biteganyijwe ko hazakusanywa impapuro z’isuku ibihumbi bitanu buri mwana agahabwa eshatu hagasigara 500, zikazashyirwa mu cyumba cy’umukobwa cya buri kigo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bateguye iki gikorwa, Kawera Jeannette, yavuze ko yakuze abona iki kibazo abakobwa bahura nacyo yifuza kugira umusanzu yatanga.

Yagize ati “Ubu ni ubuzima nakuze mbona n’ubwo ntagize ikibazo cyo kubura izi mpapuro ariko muri bamwe twakuranye hari abatarabashaga kuzibona kugeza n’ubwo basibaga ishuri kubera kuzibura.”

“Maze gukura nibwo navuze ngo reka ngire icyo nakora mu gufasha muri icyo kibazo , nibwo navuze ngo reka mbiganirize abandi dufatanye turebe ko hari icyo twakora mu gufasha abahura n’iki cyibazo.”

Yakomeje avuga ko bahisemo Akarere ka Gisagara kuko yahavukiye akahabona iki cyibazo kandi kari mu turere dukennye .

Umwe mu bateguye iki gikorwa Kawera Jeannette, yavuze ko yakuze abona abakobwa bahura n'ikibazo cyo kubura impapuro z'isuku nyuma aza kwifuza kugira umusanzu yatanga
Hagiye gukusanywa impapuro z'isuku z'abagore ibihumbi bitanu byo gufasha abakobwa baturuka mu miryango itishoboye yo mu Karere ka Gisagara
Muri ubu bukangurambaga hazakusanywa impapuro z'isuku ibihumbi bitanu zo guha abakobwa bava mu miryango itishoboye



source : https://ift.tt/3kaTsPa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)