Gisagara: Imiryango 17 yari ifite ikibazo cy’amacumbi yubakiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo miryango igizwe n’abatishoboye yubakiwe inzu zigaragiwe n’ibikoni ndetse n’ubwiherero ku mudugudu uri mu Kagari ka Kabumbwe.

Umwe mu bahawe inzu witwa Ukubereyimfura Delphine yavuze ko yari amaze igihe asemberana abana umunani yabyaye, imibereho yabo yifashe nabi kuko umugabo we yabataye ajya gushaka undi mugore.

Ati “Nari maze igihe nshumbika hirya no hino nimuka kuko bari baradusenyeye nyakatsi, umugabo yarantaye ajya gushaka undi mugore, ubuzima bwari bungoye kuko nishyuraga inzu mvuye guca inshuro. Inzu mpawe nzayifata neza kandi ngiye gukora niteze imbere, ndashimira ubuyobozi bwiza bwatuzaniye abafatanyabikorwa beza bakaba batwubakiye.”

Mbanzabagabo François yavuze ko yari amaze igihe abana n’umuryango we mu nzu ishaje ku buryo iyo imvura yagwaga bavirwaga.

Ati “Nishimiye iyi nzu kuko ngiye kujya njya gukora ntuje mfite aho ntaha kandi nzi neza ko n’abana banjye batekanye.”

Usibye izo nzu, uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwubakiye n’Ikigo cy’Ishuri ribanza rya Kambumbwe ubwiherero ndetse ruha inyakiramashusho (televiziyo) Akagari ka Kabumbwe izajya ifasha abaturage gukurikira amakuru.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri urwo ruganda, Tonci Tadic, yavuze ko biyemeje kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage batuye mu gace bakoreramo kuko bashaka ko batera imbere.

Ati “Ibikorwa byose dukorera muri aka gace ni ibigamije guteza imbere abaturage, natwe rero twiyemeje kubishyigikira kugira ngo dutange umusanzu wacu mu gutuma babaho neza bishimiye.”

Yakomeje avuga ko muri rusange bamaze kubakira imiryango 34 yo mu Karere ka Gisagara yari isanzwe ifite ikibazo cy’amacumbi kandi buri mwaka biyemeje kujya batangira imiryango igihumbi umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé).

Yavuze ko batanze ibikoresho by’ishuri ku bana biga ku ishuri ribanza rya Kabumbwe kandi bagiye no kuriha amazi meza.

Mu bindi bikorwa bakora harimo gutanga inka n’amatungo magufi ku miryango itishoboye.

Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yavuze ko kuva uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwatangira kubakwa mu Murenge wa Mamba, abarwubaka bakoze ibikorwa byinshi biteza imbere abaturage.

Ati “Hano mu tugari dutandukanye bamaze kuhatanga ubufasha bufatika rwose, abahawe inka zarabyaye baranywa amata abandi babonye ifumbire umusaruro w’ubuhinzi uriyongera.”

Yasabye abahawe inzu kuzifata neza kandi bakayoboka ibikorwa bibateza imbere kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Izo nzu zatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri
Basabwe kuzifata neza no kuyoboka ibikorwa bibateza imbere
Bishimiye ko bahawe inzu zo kubamo bavuga ko bazazifata neza
Imiryango 17 yo mu Karere ka Gisagara itagiraga aho kuba yubakiwe n’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri

[email protected]




source : https://ift.tt/3mHCxFo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)