GS Intwari yagenewe ubwiherero bwihariye, ababyeyi baharerera biha umukoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo kimaze gushinga imizi mu kugira ubwiherero budateza ikibazo by’umwihariko ahahurira abantu benshi nko mu mashuri mu rwego rwo korohereza abayikoresha kunogerwa n’ibyo bakora.

Umuyobozi wa SATO Rwanda, Ntaganira Cyrus, yavuze ko bitewe n’umwihariko w’ubwiherero bwa SATO, abana bazabasha gutinyuka kubukoresha ndetse n’indwara zishobora guterwa n’umwanda zigakumirwa.

Yagize ati “Kuba twabashije kubatera iyi nkunga, abana bahigira bazagira ubuzima buzira umuze kubera ko za ndwara na ya masazi batazongera guhura na byo. Hano higa abana benshi, bamwe batinyaga gukoresha ya misarane yo hanze bafite impungenge ko bashobora kugwamo ariko iyi yacu umwana muto aba ashobora kuyikoresha bimworoheye.”

Ntaganira yavuze ko kugeza ubu bafite gahunda yo gushishikariza buri munyarwanda gutunga umusarane wa SATO kugira ngo hokomeze kwimakazwa umuco w’isuku no kurwanya indwara ziterwa n’umwanda.

Umunyeshuri wiga muri iri shuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, Kobusinge Doreen, yabwiye IGIHE ko batangiye kubona impinduka nziza kuva batangira gukoresha ubwiherero bwa SATO.

Yagize ati “Mbere wasangaga hari umwuka mubi n’amasazi bigatuma umuntu ajya mu bwiherero adatekanye ariko ubu umuntu ashimishwa no gusanga mu bwiherero hari isuku ihagije kuko byorohera buri wese. Icyo nabwira ababyeyi ni uko bakitabira kugura imisarane ya SATO kugira ngo no mu ngo iwacu tuyigire kuko ni myiza cyane.”

Umuyobozi w’ababyeyi barera muri iri shuri, Umumararungu Marie Claire, yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza n’abandi babyeyi kwitabira gukoresha ubwiherero bwa SATO.

Ati “Isuku ni isoko y’ubuzima kandi abana bizabafasha mu myigire yabo. Ibi bikorwa twabihawe n’umuterankunga ku buntu ariko kugira ngo natwe tumutere ingabo mu bitugu ni uko twagerageza kwishakamo ubushobozi bwo kugira ngo umwana nagira isuku ku kigo anayigire mu rugo.”

Kugeza ubu umwihariko w’imisarane ya SATO, ni uko ifite akugi kifunga kakifungura kagira uruhare mu kurwanya umunuko, ibinyenzi ndetse ikoresha amazi make mu kuyisukura kandi bikagira umusaruro mwiza cyane ku bana bakiri bato kuko bar ushahogutinyuka.

Ikindi ni uko imisarane ya SATO idakoreshwa mu bice by’umujyi gusa ahubwo no mu cyaro barayiyobotse kuko ijya ku musarani uko waba utinze kose.

Kuri ubu SATO fite ubwoko butatu bw’imisarani harimo bubiri bwo gusutamaho na bumwe bwo kwicaraho bufasha abageze muzabukuru n’abafite ubumuga.

Bumwe muri ubu bwiherero bugura ibihumbi umunani by’amafaranga y’u Rwanda, ubundi 12000 Frw na 15000 Frw. Iki kigo gikorera muri Ecomem Co LTD mu Gakiriro ka Gisozi ariko ibikoresho byacyo ubisanga no mu maduka acuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu gihugu hose.

Ibigo by'amashuri biri mu by'ingenzi biri kwibandwaho na SATO mu gutanga umusanzu wo kwimakaza isuku
Ibigo by'amashuri biri mu by'ingenzi biri kwibandwaho na SATO mu gutanga umusanzu wo kwimakaza isuku
Ntaganira yavuze ko bari muri gahunda yo gushishikariza abaturararwanda gukoresha imisarane ya SATO
Uguze umusarani wa SATO ahabwa n'ijerekani ryo kwifashisha
Umusarani wa SATO uba uciye ukubiri n'amasazi ndetse n'impumuro mbi
Ababyeyi barerera ku Intwari biyemeje gutanga umusanzu wo gushishikariza bagenzi babo gukoresha ubwiherero bya SATO
Zimwe mu nshingano za SATO ni uguharanira kwimakaza isuku mu mashuri



source : https://ift.tt/3qMq1qq
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)