-
- Guverineri Gasana avuga ko kwahira hirya y'urwuri bitemewe ku muntu urufite ahubwo akwiye gutera ubwatsi
Abitangaje mu gihe bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare basigaye bashakira ubwatsi bw'inka mu gishanga cy'umugezi w'Umuvumba gihinzemo umuceri, mu kigo cya gisirikare cya Gabiro no ku nkengero z'umugezi w'Akagera.
Imirenge ya Karangazi, Rwimiyaga, Nyagatare na Matimba yahuye n'ikibazo cy'izuba ryatse igihe kirekire hafi amezi atandatu, bituma amatungo asonza cyane ndetse hamwe aranapfa kubera kubura ubwatsi.
Mu kagari ka Rutungo na Cyamunyana aborozi bahiraga ubwatsi ku nkengero z'Umugezi w'Akagera, ariko baje kubibuzwa ku mpamvu bavuga ko batazi.
Umwe ati “Ubundi mu zuba twajyaga twahira ku nkengero z'umugezi inka zacu zikabaho none baratubujije, twabasabaga rwose ko badufasha muri iki gihe hanyuma imvura yagwa tugatera ubwatsi ntituzongere kuhahira.”
-
- Umufuka umwe w'ubwatsi ugura 1,000 byatumye benshi ariho bajya gushakira amaramuko
Ni mu gihe aborozi mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga ndetse n'abo mu Murenge wa Nyagatare bayobotse icyanya cy'umugezi w'Umuvumba gihingwamo umuceri, bakahira ubwatsi buri hagati y'imirima y'abahinzi.
Abakora akazi ko kwahira ubwatsi bavuga ko babyungukiyemo kuko bakuramo amafaranga atunga imiryango yabo.
Uwaganiriye na Kigalitoday utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko ku munsi yahira imifuka ine agakuramo amafaranga atunga urugo rwe.
Yagize ati “Ubu mvuye mu Kirimburi inshuro ya kabiri, umufuka umwe wuzuye neza ugurwa amafaranga 1,000 kandi bawurwanira. Hari ubwo mbona itanu urumva ni 5,000 ku munsi, nta kandi kazi nakora ubu, nzakena imvura nikomeza kuba nyinshi.”
Umufuka avuga agurisha amafaranga 1000 ushobora kujyamo ibiro 20 by'ubwatsi utsindagiye neza, mbere ukaba waraguraga amafaranga 500 nabwo ukagurwa na bake igihe cy'imvura.
Guverineri Gasana avuga ko kwahira mu bishanga, mu kigo cya gisirikare cyangwa muri pariki bitemewe kuko bishobora gukurura indwara.
-
- Mu minsi itari iy'amasomo abana bakora akazi ko kwahira bakagurisha ubwatsi
Asaba aborozi korora inka zijyanye n'inzuri bafite kandi bakamenya no guhinga ubwatsi bushobora kubagoboka igihe habaye impeshyi ndende.
Ati “Ubundi inka imwe igenewe kurisha hegitari imwe, urumva aborozi babyubahirije bakongeraho ibisigazwa by'imyaka n'ubwatsi bwahinzwe ntibakenera kujya gushakisha ubwatsi ahandi. Ufite urwuri ntabwo ujya kwahira hanze ukora ibishoboka byose bikaboneka mu rwuri rwawe, ibindi wakora ni ugukurura indwara.”
Avuga ko hari gahunda yo kugirana n'aborozi amasezerano yo gukorera no gukoresha neza inzuri uzabirengaho akabihanirwa, harimo kwamburwa urwuri rugahabwa ushoboye kurukoresha.
source : https://ift.tt/3H4vY8c