Guverineri Habitegeko yihanganishije imiryango y'abana bane bishwe bagatabwa mu buvumo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abana bane ari bo Twubahe Didier w' imyaka 10, Mfitumukiza w'imyaka 11, Manirarera w'imyaka 12 na Ahishakiye w'imyaka 14, bakaba baraburiwe irengero tariki 15 Nzeri 2018.

Amakuru y'ibura ry'abo bana yababaje benshi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi wagize ati "Birababaje rwose, twabimenye kandi RIB ikaba irimo kubikurikirana".

Guverineri Habitegeko François na we yagize ati "Twihanganishije iyo miryango yabuze abana babo. Inzego za Leta zirimo gukora ibishoboka byose ngo abakoze icyo cyaha bafatwe bagihanirwe".

Nyuma y'imyaka itatu imibiri y'abo bana iburiwe irengero yabonetse ubwo abaturage barimo bakurikira umujura wibye inkoko agahungira mu buvumo, ubwo abaturage bari bageze muri ubwo buvumo nibwo basanzemo imibiri y'abo bari baraburiwe irengero bahita batanga amakuru.




source : https://ift.tt/3BGU0C6
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)