GYAN yashyiriyeho abanyeshuri bo mu Rwanda amahirwe yo gukomereza amasomo mu Buhinde - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi sosiyete yatangiriye mu Rwanda mu 2019, ifite intego yo gufasha Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kubona uburezi bufite ireme, aho itanga amahirwe ku banyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza zo mu Buhinde bakishyurirwa amafaranga y’ishuri kugera kuri 55%.

Kugeza ubu abanyeshuri b’Abanyarwanda 70 ni bo bamaze koherezwa muri iki gihugu kwiga bafashijwe n’iyi sosiyete aho ifitanye amasezerano na kaminuza zirenga 10 zikomeye mu Buhinde zirimo Marwadi University, GITAM University, Jain University, KIIT University, VelTech University, n’izindi.

Umwe mu batangije iyi sosiyete mu Rwanda, Venkat Gudipati Ramana, yavuze ko baha amahirwe abanyeshuri bose bashaka gutangira Kaminuza, abifuza kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) ndetse n’abashaka gukomeza amasomo yabo muri Phd.

Avuga impamvu bahisemo kaminuza zo mu Buhinde yagize ati “U Buhinde ni ubwa Gatatu ku Isi mu kugira uburezi bufite ireme (nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa), ndetse amashuri yabo arahendutse.”

Venkat yasobanuye ko icyatumye batangiza uyu mushinga mu Rwanda ari uko bashakaga gutanga umusanzu mu rugendo rw’iterambere u Rwanda ruri kuganamo ruherekejwe n’ubuyobozi bufite icyerekezo bafasha abanyeshuri guhabwa uburezi bwiza kugira ngo abahashora imari bazakururwe na sosiyete ifite ubumenyi.

Yakomeje ati “Twizera ko u Rwanda rugiye kuba ahantu heza ho gushora imari kuri ba rwiyemezamirimo benshi. Ni yo mpamvu dushaka ko abanyeshuri b’Abanyarwanda bahabwa ubumenyi bwiza bufite ireme kandi ku giciro cyo hasi kugira ngo bazagaruke mu gihugu bagire uruhare mu iterambere ryacyo.”

Abanyeshuri bose bifuza kwiga muri Kaminuza zo mu Buhinde bashobora kubisaba banyuze kuri GYAN, aho umunyeshuri ahabwa buruse ishobora kurenga 55% by’amafaranga y’ishuri bitewe n’amanota yagize, gusa akiyishyurira aho gutura, ibyo kurya, pasiporo, visa n’itike y’indege.

Venkat avuga ko iyi sosiyete ifite intego yo kujya ifasha abanyeshuri byibura 200 ku mwaka bakoherezwa kwiga mu Buhinde, aho hari n’uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iyakure (online) bagakurirwaho 25% by’amafaranga y’ishuri.

Yakomeje agira ati “Ndashishikariza ababyeyi kugana ibiro byacu, bagahura na bamwe mu babafasha gusobanurirwa uko aya mahirwe atangwa ndetse n’impamvu ari byiza ko bakohereza abana babo kwiga mu Buhinde.”

Hari ushaka iyi buruse cyangwa ibisobanuro byimbitse ku bijyanye nayo yagana aho GYAN Educational Services Ltd ikorera i Remera ku Gisimenti mu nyubako yo kwa Mutsindashyaka cyangwa se agahamagara kuri 0785 754 943, cyangwa agasura urubuga rwa www.gynes.com.

Abanyeshuri bose yaba abarangije amashuri yisumbuye Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza bose bashobora kubona amahirwe yo kwiga mu Buhinde bakishyurirwa 50
Bamwe mu banyeshuri b'Abanyarwanda batangiye kwiga mu Buhinde bafashijwe na GYAN
Venkat Gudipati Ramana washinze GYAN Educational Services yasabye ababyeyi kugana iyi sosiyete kugira ngo bafashwe kuzabona amahirwe yo kwiga muri Kaminuza zo mu Buhinde
GYAN Educational Services ikorana na za Kaminuza zirenga icumi mu Buhinde



source : https://ift.tt/3k3Fsqo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)