Hagaragajwe ingaruka z’ihungabana ku bana bavuka ku bangavu basambanyijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pasiteri Nyiraneza Albertine washinze umuryango Humuriza Tamari, avuga ko abana bavuka ku bakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure bahura n’ibibazo byinshi bibatera ibikomere no kwiyanga.

Ati “Mperutse kuganira n’abana bavutse ku bangavu, barambwira ngo ‘Erega twe mujye mutwita abasigajwe inyuma n’amateka’ nti se kubera iki? Umwe muri bo arambwira ngo sinzi data, iyo mbajije mama ngo ambwire data arankubita, iyo mvugishije nyogokuru na we arankubita, iyo nsabye igikoresho cy’ishuri, barambwira ngo nzajye kubyaka data kandi simuzi.”

“Iyo nkina n’abandi bana nagira uwo ntera umupira aravuga ngo cya kinyendaro kiranyishe, hari n’igihe nagiye kubaza mama ngo ikinyendaro ni iki arankubita”.

Pasiteri Nyiraneza umaze imyaka umunani afasha abangavu batewe inda, avuga ko nyuma yo kuganira n’aba bana bakamubwira ko biyumva nk’abasigajwe inyuma n’amateka yahise atangira kubafasha by’umwihariko.

Ati “Iyo ubitekerejeho neza usanga aba bana bafite ikibazo mu buryo bw’imitekerereze. Uriya mwana buriya nyina akimara kumenya ko atwite yatangiye kujya arara arira, atangira gutukwa, yatangiye guhahanwa mu muryango, ibyo byose niko bigira ingaruka ku mwana uri mu nda”.

Karira Emma, ufite umwana w’umuhungu yabyariye iwabo, avuga ko aba bana bavuka ku bangavu bagira ipfunwe baterwa no kutarerwa n’ababyeyi bombi.

Ati “Umwana wanjye amaze kugira imyaka umunani, ikinyereka ko afite ipfunwe ni uko ajya ambaza ngo abandi bana duturanye ko ba papa wabo bataha buri gihe, kuki twebwe adataha?”

Bosco Kanyangoga uhagarariye Action Aid mu karere ka Karongi, avuga ko nabo babibonye ko abana bavuka ku bangavu batewe inda baba bafite ibikomere, agasaba imiryango irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kujya yibuka kubafasha.

Ati “Uko dufasha abo bana baba bavutse ku bangavu, iyo dutanga amahugurwa dutumira ababyeyi babo bangavu, tukababwira ko abo bangavu ntabushobozi bafite bwo kwita kuri abo bana, bityo ko ababyeyi bakwiye kwita ku buzukuru babo. Icyo dusaba indi miryango irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni uko yajya yibuka kwita ku bana bavuka ku bangavu kuko twasanze baba bafite ihungabana”.

Umukozi ushinzwe kugira inama Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Karasanyi Nicholas asaba imiryango ihuriye ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kujya ikorana mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Imiryango irwanya ihohoterwa icyo tuyisaba ni uko yajya ikorana, kuko hari ubwo usanga bahurira ku mugenerwabikorwa umwe, ariko bagiye bakorana umwe yajya amenya uwo mugenzi we yafashije, uwo akamureka agafasha undi bityo ibikorwa byabo bikagera ku bagenerwa bikorwa benshi bikadufasha kurwanya ihohoterwa”.

Muri karere abangavu batewe inda mu mwaka ushize ni 417.

Karasanyi Nicholas asaba imiryango ifite aho ihuriye no kurwanya ihohoterwa kurangwa n'imikoranire
Karira Emma wabyariye iwabo avuga ko abana bavuka ku bangavu baterwa ipfunwe no gukura batabana na ba se
Pasiteri Nyiraneza yakozwe ku mutima n'imibereho y'abana bavuka ku bangavu yiyemeza kujya abaha ibikoresho by'ishuri
Hagaragajwe ko abana bavuka ku bangavu bakwiye kwitabwaho by'umwihariko



source : https://ift.tt/3qxJGul
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)