Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere byateguwe n'ikigo Thousand Hills Event. Byakabaye byaratanzwe mu 2020 bisubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.
Bigamije gutera ishyaka abagore bari mu bucuruzi no mu buyobozi, hagamijwe no gutinyura bagenzi babo. Bihatanyemo abagore 100 bari mu byiciro 20, muri buri cyiciro hahatanyemo abagore batanu.
Umuyobozi wa Thousand Hills Event, Nathan Offodox Ntaganzwa uri gutegura ibi bihembo yabwiye INYARWANDA, ko bahisemo gutegura ibi bihembo nyuma yo kubona ko hari umubare w'abagore utaratinyuka kwinjira mu bushabitsi n'ubuyobozi.
Ati 'Iki gikorwa twagiteguye tumaze kubona ko hari ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore bakora 'business' zifatika. 'Business' zoroheje abazikora ni benshi, ariko mu bushakashatsi bwakozwe mu bushabitsi bunini bugaragaza ko abagabo ari bo bafite umubare munini kurusha abagore.'
'Kandi igihugu cyacu cyimakaje ihame ry'uburinganire, kuki iryo hame ritagera no mu bikorera cyane.'
Uyu muyobozi yavuze ko hazahembwa abagore 20 muri ibi bihembo ariko ko hari n'abagore bazashimirwa mu buryo bwihariye [Special Recognition] muri ibi bihembo.
Nathan yavuze ko aba batari mu bahataniye ibi bihembo, ahubwo ko bazatangazwa ku munsi nyirizina. Kandi ko hazashingirwa ku gihe bamaze mu bushabitsi n'ubuyobozi.
Ati 'Hazashingirwa kuba amaze nibura imyaka 10 mu bushabitsi n'ubuyobozi. Kuba ibikorwa bye byaratanze akazi ku mubare munini. Kuba yarashyizeho igikorwa cyunganira Leta n'ibindi.'
Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, aba bagore binjiye mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga RWIBA2021. Aya matora azarangira tariki 8 Ukuboza 2021.
Ibi bihembo birimo icyiciro cy'umugore w'umwaka washinze 'Business'; icyiciro cy'umugore uri mu nzego z'ubuyobozi bw'ibigo by'imari [Board Level&Senior Executive of the year].
Hari ikigo gishya cy'ubushatsi cy'umwaka, aha harimo inzu y'imideli ya Zöi yashinzwe n'itsinda ry'abakobwa bavukana rya Mackenzie ibarizwamo Miss Nishiwe Naomie [Start-Up of the year].
Ikigo gisakaza amashusho cya Canal+ gihataniye igihembo mu cyiciro cya kompanyi iyobowe n'umugore itera imbere uko bucyeye n'uko bwije [Fastest Growing Women-Owned], iki cyiciro kinarimo Marie France Sonia washinze Televiziyo ya Genesis Tv.
Icyiciro cy'abagore bari mu mwuga w'itangazamakuru bambara neza [Most Stylish Media Personality] harimo Keza Joanna, Bianca Baby, Gloria Mukamabano, Egidie Bibio Ingabire na Martina Abera
Abanyamideli [Mode] ni Jennifer Girukwishaka, Miss Akiwacu Colombe Isheja Mourella, Gabriella Umulisa, Cycy Beauty wagaragaye mu ndirimbo 'Atensiyo' ya Platini.
Icyiciro cy'abahanzikazi harimo Aline Gahongayire, Alyn Sano, Marina, Queen Cha na Butera Knolwess. Aline Gahongayire anahatanye mu cyiciro 'Social lite Award' ahuriyemo na Shaddyboo, Kate Bashabe, Supersexy na Mutesi Jolly.
Ibyiciciro 20 birimo abagore 100 mu bigo bitandukanye bahataniye ibi bihembo:
1.Champion of Change
       COPEDU CEO
       NCBA CEO
       MTN CEO
       BANK OF KIGALI CEO
2.Woman Business Owner of the Year
       Uzuri K&Y
       DOKMAI Rwanda ltd
       Inzuki Design
       ABDC Ltd
3.Board Level & Senior Executive of the Year
       COPEDU CEO
       MTN CEO
       Eco-Bank CEO
       Bank of Kigali CEO
4.Start-Up of The Year
       Ishyo Foods
       Zoi
       Karisimbi Wines
5.Social Entrepreneur Award
       The Womens' bakery
       Gahaya Links(Baskets)
       Water Access Rwanda
       Question Coffee
6.Global Brand Award Contribution
       Angelique's Finest
       Gahaya Links
       Uzuri K&Y
7.Agri-Entrepreneur Award
       Champion Grocers Ltd
       Ishyo Foods
       Buranga General Business Ltd
       Agasaro organic
8.Enlightened Employer
       Radiant
       Sanlam
       Access Bank
9.Fastest Growing Women-Owned or â" Led Company of the Year
       Radiant Yacu
       Genesis TV
       CD Pink Mango
       Canal+
10.Male driving gender empowerment.
       GT Bank CEO
       Access Bank CEO
       REG CEO
       Gasore Serge Foundation
11.Banking & Finance woman of the year
       NCBA
       Eco-Bank
       Bank of Kigali
12.Energy woman of the year
       Rubis
       Munyax eco
13.Insurance woman of the year
       UAP
       Sanlam
       Radiant Yacu
14.Rising Star of the Year
        Murukali
       Uzuri K&Y
       Genesis TV
       ABDC Ltd
15. Most Stylish Media Personality
Keza Joanna
Bianca Baby
Gloria Mukamabano
Egidie Bibio Ingabire
Martina Abera
16. Model
Jennifer Girukwishaka
Akiwacu Colombe
ISHEJA Mourella
Gabriella Umulisa
Cycy Beauty
17. Music Artist
 Aline Gahongayire
Butera Knowless
Alyn Sano
Marina
Queen Cha
Â18. Make-up Artist
Shaloom Make-up
Divine Makeup
Adorable Make up
Celine D'or
FancyLinner
Remim Makeup
Vanessa Make up
Â19. Fashion Boutique/House
Sonia Mugabo
Haute baso
RUPARI
Joyce Design
Koni Clothing
Â20. Social lite Award
Shadyboo
Kate Bashabe
Supersexy
Mutesi Jolly
Aline Gahongayire
Aline Gahongayire ahatanye mu byiciro bibiri; icyiciro cy'abahanzikazi na 'Socail Lite Awards'Â Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 ahatanye mu cyiciro cya 'Social Lite Awards 2021'
Shaddyboo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ahatanye mu cyiciro 'Social Lite Awards 2021'