Hamuritswe inkoranyamagambo izajya ikoreshwa mu by’amategeko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, Mukantaganzwa Domitille, yavuze ko iyi nkoranyamagambo izafasha abanyamategeko kurushaho kumenya amagambo yose akoreshwa mu mwuga w’ubucamanza ndetse no kubafasha kurushaho kuyegeranya.

Yagaragaje ko itandukanye cyane n’iyari isanzwe ikoreshwa kuko yo yari yaranditswe mu ndimi ebyiri gusa ari zo Igifaransa n’Ikinyarwanda ariko iyi nshya yanditswe mu ndimi eshatu.

Yagize ati “Umwuga w’amategeko kimwe n’indi urangwa no gukoresha amagambo yihariye. Umuntu wese usoma, ukoresha amuga(amagambo yihariye mu mwuga runaka) aba agomba kwitondera ayo akoresha. Iyi nkoranya yateguwe hagamijwe gushyikiriza abanyamategeko b’umwuga igikoresho kizabafasha gusobanukirwa neza no kwegeranya amuga y’amategeko.”

Inkoranyamahambo yakoreshwaga yashyizweho mu 2000 na Minisiteri y’Ubutabera. Ngo ntiyari yuzuye kuko amategeko y’u Rwanda yandikwa mu ndimi eshatu kandi buri rurimi rwose ruba rufite agaciro kangana. Ikindi ni uko hagiye habaho amavururura menshi mu mategeko.

Yakomeje agira ati “Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko yabonye ko hari hakenewe inkoranya y’amuga y’amategeko inogeye abayikoresha kandi ihuje n’imiterere y’ubu y’amategeko y’u Rwanda, niko gutegura iyi yanditse mu ndimi eshatu.”

Yasabye abanyamategeko kuzarushaho kuyikoresha neza bikagabanya amagambo mvamahanga yakoreshwaga mu nkiko ndetse agaragaza ko mu gihe hari icyakenerwa kongerwamo cyangwa kuvugururwa biteguye kubikora.

Umukozi muri iyi Komisiyo, Nikuze Emmanuel, yasobanuyue ko amagambo arimo akiri makeya ugereranyije n’ingeri z’amategeko ariko ko bibaha umukoro wo gukomeza gukora ubushakashatsi.

Inkoranya y’amuga y’amategeko yamuritswe ni iy’ibanze kuko hazagenda hakorwa ibindi byiciro bitandukanye bigamije kongera amuga akoreshwa mu ngeri zinyuranye z’amategeko.

Igizwe n’impapuro 532, ikaba ikubiyemo amuga 2698 akunze gukoreshwa mu mategeko kandi asobanuye mu buryo bukwiriye mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, icyongereza n’Igifaransa.

By’umwihariko izajya ikoreshwa n’abandika amategeko mu nzego za leta, abavoka, abahesha b’inkiko, abacamanza, abagenzacyaha, abashinjacyaha, abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri yigisha amategeko.




source : https://ift.tt/3o16NdR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)