Hari Abayisilamu basaba kwiga mu Iseminari: Kiliziya yaba igiye kuva kuri gakondo? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe amaseminari yigamo abana bakomoka mu miryango y’abasengera muri Kiliziya Gatolika bumva bashaka kuziha Imana bakaba Abapadiri. Iyo barangije iseminari nto bumva bagifite uwo muhamagaro bakomeza mu iseminari nkuru, cyangwa bakumva batagishaka kwiha Imana bagakomereza mu yandi mashuri makuru asanzwe.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Padiri Lambert Dusingizimana uyobora Ibiro by’Inama y’Abepisikopi Gatolika bishinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, SNEC yavuze ko bagiye bakira ubusabe bw’ababyeyi babarizwa mu yandi bashaka ko abana babo biga mu iseminari nto.

Ati “Hari igihe biba, biraba ariko biterwa n’ibintu byinshi. Hari umubyeyi ushobora kubisaba adasobanukiwe. Tuvuge niba nsengera mu Bayisilamu cyangwa se ndi Umudivantisiti cyangwa umurokore kubera ko nzi uburere mu iseminari bagira cyangwa se hari uwo dukorana urereramo bambwiye ibigwi byaho. Ashobora kubisaba kubera ko aziko umwana uvuyemo aba ari umuhanga cyangwa se afite uburere bwiza ariko akaba atazi ibigenderwaho.”

Yakomeje avuga ko hari n’ababikora basa nk’abari kugerageza amahirwe. Ati “Hari n’ushobora kubisaba abizi agira ngo agerageza amahirwe, kuri iki gihe urabizi akavuga ati reka nanjye nigeragereze amahirwe. Hakaba rero hari n’ushobora kubikora yumva ko ari uburenganzira bwe”

Nubwo bimeze gutya, Padiri Dusingizimana yavuze ko Kiliziya Gatolika itarahindura umurongo ku bijyanye n’imikorere y’amaseminari kuko yakira gusa abana n’Abagatolika.

Ibanga ry’ireme ry’uburezi mu mashuri ya Kiliziya

Buri mwaka iyo Minisiteri y’Uburezi ishyize hanze amanota y’uko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta, usanga mu baza imbere haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye higanjemo abo mu bigo bya Kiliziya Gatolika biyoborwa n’Abapadiri, ababikira cyangwa abafurere.

Ibi biheruka kongera kwigaragaza ubwo hashyirwaga hanze amanota y’ibizamini bya Leta bya 2020/2021. Abanyeshuri batanu ba mbere mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bose baturutse mu bigo by’abihaye Imana.

Françoise Tumukunde wabaye uwa mbere yaturutse mu Kigo cy’Ababikira cya Sainte Famille Nyamasheke, Ange Diane Umutoni wamukurikiye ava muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, Believer Gall Hirwa wabaye uwa gatatu ava muri Groupe Officiel Butare.

Arnold Pierre I Mugema wabaye uwa Kane yigaga muri Ecole des Sciences Byimana iyoborwa n’abafurere, mu gihe Agape Fille Umufasha wabaye uwa gatanu yaturutse muri Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda.

Uku gutsindisha usanga ari ibintu bimaze kumenyerwa mu mashuri ashingiye kuri Kiliziya Gatolika kandi bikaba mu gihe hari amashuri yandi yananiwe kubigeraho.

Mu rwego rwo gushaka kumenya ibanga aya mashuri ashingiye kuri Kiliziya Gatolika akoresha kugira ngo ahore atsindisha neza IGIHE yagiranye ikiganiro na Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu.

Padiri Martin Uwamungu yavuze ko kimwe mu bifasha amashuri y’abihaye Imana gutsinda neza ari uko bashyira imbere ikinyabupfura.

Ati “Mu Iseminari cyangwa amashuri ya Kiliziya yaba ay’abakobwa n’abahungu ikintu cya mbere gihari ni ikinyabupfura. Ibigo by’ababikira burya ntabwo umwana yikora ibyo yishakiye, ibigo by’abapadiri ntabwo umwana yikorera ibyo yishakiye, ibigo biyoborwa n’abafurere ntabwo umwana akora ibyo yishakiye.”

Yakomeje avuga ko mu ntego z’abihaye Imana bafite amashuri haba harimo kurerera neza igihugu.

Ati “Icyo tugamije ni ukurera, ni uburere, ni icyo gitsure nkeka rero ko ibyo bigo byacu cyane cyane amaseminari, n’ibindi bigo nka Saint Andre, Lycee Notre Dame de Citeaux za Byimana n’ahandi aho hose icyangombwa ni igitsure cya padiri, ni igitsure cy’umubikira, ni igitsure cy’umufurere hanyuma rero ugasanga iyo hari igitsure n’imyigire nayo iba myiza.”

Padiri Uwamungu yavuze ko mu mashuri y’abihaye Imana batajya bihanganira amakosa ku buryo umwana wese wakosheje ahanwa kandi akabikuramo isomo ryo kwitwara neza.

Padiri Dusingizimana yavuze ko bimwe mu bifasha amashuri ya Kiliziya Gatolika gutsinda neza ari uko abihaye Imana mu byo biyemeje no guteza imbere uburezi birimo.

Ati “Ni ibintu twiyemeje gukora kandi abantu bakabyitaho bikajya mu bikorwa. Icya mbere twita ku kinyabupfura cy’abana, icy’ababyeyi, icy’abarezi ndetse n’abandi baba hafi y’abana. Twita ku mibereho n’imyitwarire by’umwana, umwarimu ndetse tugakorana hafi n’ababyeyi. Icyo mbona aricyo kintu cya mbere kidufasha ariko ibyo byose tukabiherekesha ko bigomba gufatira ku ndangagaciro za gikirisitu n’iz’Abanyarwanda.”

Yavuze ko aho amashuri ya Kiliziya Gatolika ari uyu munsi abikesha mu kuba aharanira guha abana ubumenyi ariko atibagiwe n’uburere.

Yakomeje avuga ko muri aya mashuri umwana yitabwaho mu buryo bwose bushoboka. Ati “Iyo dufite umwana tureba uburere bwe, ikinyabupfura, tukamenya ko dukwiye kumuha ubumenyi ariko n’uburere tukabutsindagira, ushinzwe imibereho y’abanyeshuri akamukurikirana akamufata nk’umwana we.”

Uretse abanyeshuri, Padiri Dusingizimana yavuze ko ubuyobozi bw’amashuri Gatolika bushyira n’imbaraga mu myitwarire y’abarimu, cyane cyane mu bijyanye no gukora neza akazi.

Ati “Umwarimu nawe agatanga ibyo agomba gutanga nk’umurezi ariko nawe akabishyiramo ikinyabupfura kihariye, akamenya ko akazi ari akazi. Akamenya ko agomba kuzinduka agakora akazi ke neza, adakorera guhembwa gusa ahubwo nawe hakazamo kwitanga.”

Ikindi cyagaragajwe nk’igifasha amashuri ya Kiliziya Gatolika gutsinda neza ni uko abayobozi bayo baba hafi y’abanyeshuri cyane ndetse ugasanga bamwe bacumbitse mu bigo by’amashuri, bitandukanye no mu yandi mashuri aho usanga abayobozi babo bafite ingo n’imiryango batahamo.

Ibi babijyanisha no kuba izi nshingano baba bafite nta zindi bazifatanya nazo, umwanya wose bakawuharira kwita ku burere n’uburezi bw’abana bayobora.

Mwarimu akwiye kwitabwaho cyane

Iyo hashakwa igisubizo ku ireme ry’uburezi mu Rwanda abenshi bakunze kugaragaza ko ritapfa kugerwaho mu gihe hatarashyirwaho uburyo bwo kurushaho kwita ku buzima bwa mwarimu.

Ni ingingo bahuriyeho na Padiri Dusingizimana ariko we akemeza ko ireme ry’uburezi ari urugendo rutagira iherezo, ku buryo biba bisaba abantu kugenda biyubaka.

Ati “Ireme ry’uburezi ni nk’intego, n’Abanyamerika barakomeza bakagerageza n’abandi bateye imbere na za Singapore zirakomeza zikagerageza kandi ziri hejuru. Baba bashakisha nabo ireme rifatika, rishyitse bageraho. Kuri njye mbifata nk’urugendo.”

Nubwo bimeze gutya ariko yavuze ko ireme ry’uburezi rishobora gusubira inyuma cyangwa rikadindira.

Kugira ngo ibi byirindwe, Padiri Dusingizimana yavuze ko imibereho y’abarimu ikwiye kwitabwaho cyane.

Ati “Ugomba kwita ku mwana ariko ukita no ku barimu. Hakwiye kongera kureba uburyo umwarimu yitabwaho kuko ntawashidikanya ko mu bintu bituma ireme ry’uburezi twifuza ritagerwaho ni uko umwarimu akwiye guhugurwa ariko akanahembwa neza, umushahara wa mwarimu uracyari hasi cyane. Umwarimu yari akwiye kugira uburyo akwiye kwitabwaho cyane ndetse.”

Yavuze ko mu mashuri ya Kiliziya Gatolika bagerageza gufasha abarimu uko bishoboka, aho bamwe bashyirirwaho uburyo bwo kurira ku mashuri ndetse n’uduhimbazamusyi.

Kuwa 4 Ukwakira 2021 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’ibizamini bya Leta inatangaza ko yafashe icyemezo cyo gusibiza abanyeshuri 60.642 batsinzwe ibizamini bya leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021. Iki cyemezo cyo gusubiza kireba abanyeshuri batsinze ikizamini gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Mu mboni za Padiri Uwamungu yavuze ko iki cyemezo cyaje gikenewe kuko kwimura abana bose hari abo byadindizaga, gusa agaragaza ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana aba baba basibiye kugira ngo batarushaho kudindira.

Iseminari nto y'i Ndera ni imwe mu mashuri atsinda neza kandi agatanga n'uburere
Akenshi amaseminari akunze kugira umwihariko wo gutanga ubumenyi bijyana n'ikinyabupfura
Abana bize mu maseminari akenshi bakunze kurangwa n'ubuhanga n'ubwitonzi

Amafoto: Inyarwanda




source : https://ift.tt/3wdYAGR
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)