Hari abinubira ubuke bw'ababyaza mu masaha y'ijoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu babyarira mu bigo nderabuzima baravuga ko kubera ubuke bw'ababyaza, bakunze kubura serivisi cyane cyane mu masaha y'ijoro, bakaba basaba ko umubare w'abakora ako kazi wakongerwa.

Minisiteri y'ubuzima yo itangaza ko yatangiye gukemura icyo kibazo binyuze mu kongera abakora uwo mwuga.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari abagore bagana ibigo nderabuzima mu bihe binyuranye cyane cyane mu masaha ya n'ijoro bakabura servisi kubera ababyaza badahagije.

Mu buhamya bw'aba bo mu murenge wa Ntarabana w'akarere ka Rulindo, humvikanamo ikibazo cy'ubuke bw'ababyaza bakifuza ko bakongerwa.

Uwitwa Mukankusi Penninah yagize ati 'Mu masaha ya nimugoroba akenshi mu bigo nderabuzima nta baganga baba bahari. Nk'ubu nagiye ku kigo nderabuzima kubyara, abo nahasanze bambwira ko umwana yapfiriye mu nda banyohereza Kibagabaga mbyara umwana muzima. Sinishimiye serivisi y'ikigo nderabuzima, nkaba nsanga hakwiye kongerwa ababyaza kandi babifitiye ubushobozi.'

Umutesi Aline we yagize ati 'Muri maternité abahagana n'ijoro bwo bakunze kuvuga ko babura ababakira, hakwiye kongerwamo abaganga kuko iyo abagore baje kubyara abenshi babura ababafasha.'

Ingabire Didacienne we ati 'Hari igihe haba hari ababyeyi 3 cyangwa 4 ugasanga umuganga arahamagara umwe kandi abandi nabo bamerewe nabi. Tubona hagiye hakora ababyaza benshi ababyeyi bajya bahabwa serivisi yihuse kandi bahaba basimburana na n'ijoro.'

Umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima Julien Mahoro Niyingabira avuga ko iyo minisiteri yatangiye gushakisha abakozi bo kuziba icyo cyuho binyuze mu nzira y'ububyaza.

'Ababyaza ni urwego rugenda rwiyubaka nk'izindi nzego z'ubuvuzi mu Rwanda. Hari gahunda ziri muri gahunda ya minisiteri y'ubuzima binyuze mu bunyamabanga bugamije kongerera ubumenyi no kwigisha abantu mu myuga itandukanye yo gutanga serivisi z'ubuzuma kwa muganga. Hari abanyeshuri barimo kwiga, hari na gahunda zatangiye zo kuzamura umubare w'ababyaza mu mavuriro ya leta, kugira ngo ababyeyi babashe kubona izo serivisi.'

Imibare igaragazwa na Minisirteri y'ubuzima yerekana ko  mu mwaka ushize habarurwaga ibigo nderabuzima 580, ababyaza bakaba 1.562, bivuze ko ukurikije serivisi baha abaturage buri mubyaza yabarirwa ababyeyi 2.340 agomba kwitaho.

Iriba.news@gmail.com

The post Hari abinubira ubuke bw'ababyaza mu masaha y'ijoro appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/hari-abinubira-ubuke-bwababyaza-mu-masaha-yijoro/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)