Haribazwa niba APR FC itimanye abakinnyi mu Amavubi ku bushake! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bakinnyi 31 bahamagawe n'Umutoza Mashami Vincent ku wa 4 Ugushyingo 2021 kugira ngo bitabire umwiherero wo kwitegura imikino ya Mali na Kenya muri uku kwezi, harimo batanu ba APR FC.

Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy ni bo bonyine bitabiriye ubutumire bavuye muri APR FC mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain 'Bacca' batitabiriye.

Kubura kw'aba bakinnyi batatu mu Ikipe y'Igihugu bikomeje kwibazwaho nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abatoza b'Ikipe y'Igihugu ko barwaye.

Haribazwa niba APR FC yaba yaranze gutanga abakinnyi kugira ngo irusheho kwitegura imikino ifite imbere irimo ibiri izahuramo na RS Berkane mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri CAF Confederation Cup.

Mu bakinnyi 5 ba @aprfcofficial3 bahamagawe mu @AmavubiStars, hitabiriye 2 gusa (Nshuti,Keddy) abandi3 (Djabel,Baka,Ruboneka), APR ivuga ko barwaye nubwo bose bakinnye na @musanzefc .Raporo y'uburwayi itanzwe nyuma y'igihe bategerejwe mu Amavubi,baranakuyeho phone @Rwanda_Sports pic.twitter.com/1OIiXKoCRI

â€" Ephrem Kayiranga (@ephremkay) November 7, 2021

APR FC izabanza kwakira iyi kipe yo muri Maroc mu mukino ubanza uzabera i Kigali ku wa 28 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzakirwa na RS Berkane ku wa 5 Ukuboza 2021.

Manishimwe, Kwitonda na Ruboneka bivugwa ko barwaye, basanzwe ari abakinnyi babanza mu kibuga mu gihe Nsanzimfura na Nshuti bitabiriye ubutumire bw'Amavubi badakunze kubanzamo muri APR FC.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye IGIHE ko nta na rimwe bigeze banga gutanga abakinnyi mu Ikipe y'Igihugu, impamvu hari abataritabiriye ubutumire kuri iyi nshuro ari uko bafite imvune.

Ati 'Ntabwo ari byo, nta munsi n'umwe APR FC ishobora kwima Ikipe y'Igihugu abakinnyi batoranyijwe, ni uko haba hari impamvu kandi irazwi, abatabashije kwitabira bose bafite imvune.'

Manishimwe Djabel ntiyasoje umukino APR FC yatsinzemo Musanze FC ku wa 3 Ugushyingo mu gihe Kwitonda utari wasoje umukino wa Gicumbi FC bigaragara ko yababaye, yakinnye umukino wa Musanze FC.

Myugariro Omborenga Fitina na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves bari mu bakinnyi ba APR FC batongeye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu kubera imvune.

Bose ntibakinnye imikino ibiri iyi kipe yatsinzemo Gicumbi FC ku bitego 3-1 ndetse na Musanze FC ku bitego 2-0 muri Shampiyona yatangiye mu minsi 10 ishize.

Omborenga aheruka gukinira Amavubi ubwo yatsindirwaga i Kigali na Uganda igitego 1-0, ariko yasibye umukino wo kwishyura wabereye i Kampala kubera imvune.

Gusa, nubwo APR FC yari yatangaje ko azamara hanze y'ikibuga ibyumweru bine, yatunguranye akina umukino wa Étoile Sportive du Sahel wabaye nyuma y'icyumweru kimwe.

Mbere yo gukina RS Berkane, biteganyijwe ko APR FC izabanza gukina imikino ibiri ya Shampiyona, aho izahura na Etincelles FC ku wa 19 Ugushyingo ndetse na Rayon Sports ku wa 24 Ukwakira 2021.



Source : https://imirasire.com/?Haribazwa-niba-APR-FC-itimanye-abakinnyi-mu-Amavubi-ku-bushake

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)