Haribazwa niba kugaruka kwa Kwizera Olivier muri Rayon Sports ari cyo gisubizo cyari gikenewe! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umunyezamu Hategekimana Bonheur ahawe ikarita itukura kubera gutinza umukino Rayon Sports yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2 ku wa Gatatu, yahise ishyira imbaraga mu biganiro na Kwizera Olivier.

Uyu mukinnyi wasabaga guhabwa miliyoni 8 Frw ku masezerano y'umwaka cyangwa miliyoni 13 Frw ku myaka ibiri, yemeye gusubira mu kazi nyuma yo guhabwa igice cy'umwaka umwe.

Kwizera byavugwaga ko afite amasezerana ya Rayon Sports, ariko we atemeraga, aheruka mu izamu ryayo ubwo yanganyaga na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino wabereye mu Bugesera muri Gicurasi 2021.

Kuva ubwo, uyu munyezamu ntiyigeze yongera kugaruka mu kazi ndetse muri Nyakanga, yatangaje ko yasezeye gukina umupira w'amaguru, ariko yisubiraho nyuma y'iminsi 21 ubwo yongeraga guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.

Nyuma yo kuganirizwa n'ubuyobozi bwa Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi bayo, yemeye kongera kuyikinira ndetse ategerejwe mu myitozo mu Nzove, aho iyi kipe yongera gukora nyuma y'iminsi ine y'ikiruhuko.

Gusa, Kwizera ntari mu bitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa Mbere mu gitondo, ariko hari icyizere ko yakorana n'abandi ku mugoroba.

Rayon Sports yatangiye Shampiyona ya 2021/22 itsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0 mbere yo kunganya na Rutsiro FC, izasubukura Shampiyona ihura na Bugesera FC ku wa 20 Ugushyingo, iminsi ine mbere yo kwakirwa na APR FC.

Mu bakinnyi batazakorana imyitozo n'abandi muri iki cyumweru harimo myugariro Niyigena Clément, Kapiteni wayo Muhire Kevin na Nishimwe Blaise, bose bari mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' iri kwitegura imikino izahuramo na Kenya ndetse na Mali mu Itsinda E ry'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022.



Source : https://imirasire.com/?Haribazwa-niba-kugaruka-kwa-Kwizera-Olivier-muri-Rayon-Sports-ari-cyo-gisubizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)