Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana bituma atajyana na bagenzi be muri Kenya.
Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera Qatar.
Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w'ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n'abandi.
FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy'umuryango atari bujyane n'abandi.
Captain w'Ikipe y'Igihugu @AmavubiStars Haruna Niyonzima ntabwo yajyanye n'abandi berekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura n'icyo Gihugu kubera impamvu z'umuryango. Nyuma yo kubisabira uburenganzira, ubuyobozi bwamwemereye kubanza kwita ku muryango we. #Amavubi pic.twitter.com/YPBRZ8IsLg
â" Rwanda FA (@FERWAFA) November 12, 2021
Mu kiganiro umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yahaye ISIMBI, yavuze ko kapiteni w'ikipe y'igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana.
Ati "ni umwana wabaga iwe yareraga witabye Imana. Yagarukiye ku kibuga cy'indege bamaze kubimubwira."
Umukino w'u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.