Hatangijwe umushinga witezweho kubungabunga hegitari 25.000 mu Burasirazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga watangijwe ku wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga. Uzakorera mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuri, Rwimiyaga yo mu Karere ka Nyagatare hakaniyongeraho Umurenge wa Nyamugali wo mu Karere ka Kirehe.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuze ko bishimiye uyu mushinga ngo kuko ugiye kubafasha mu kubungabunga ubutaka bwabo bwendaga gutwarwa n’isuri.

Bintunimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Gacundezi ya 2 yavuze ko bishimiye guhabwa ibiti bivangwa n’imyaka ngo kuko bigiye kubafasha kuzana umuyaga mwiza kandi bikanabaha inkwi.

Yagize ati “Icyiza na none cyo gutera ibiti, iyo gikuze ntubura inkwi n’urubaho urubonamo, akarusho noneho gitanga umwuka mwiza mu rugo na ya mvura yajyaga iducika kubera kutagira ibiti ntizongera kuducika kuko turi kubitera ku bwinshi.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu bafite icyizere cyo gutera ibiti byinshi mu mirima yabo ngo kuko bari guhabwa ibifite gikurikirana bitandukanye na mbere aho Leta yabahaga ibiti bitajyanye n’ubutaka bwabo.

Mpumuje Faustin ufite ubutaka burenga hegitari imwe we yavuze ko umuswa uri mu byatumye batabasha gutera ibiti ngo bifate, yavuze ko ubutaka bwabo bukunze kurangwamo umuswa mwinshi ari nawo urya ibiti batera bikananirwa kuzamuka.

Ati “Ubu rero noneho dufite icyizere ko bizafata kuko twahawe abakozi bazadukurikirana aho bigaragaye ko hari umuswa bakadufasha kuwurwanya bakoresheje imiti gakondo n’indi bazazana.”

Mukambaraga Athanasie we yavuze ko bagiye bagira imishinga myinshi ibaha ibiti bakanabitera ariko ngo kimwe mu bituma bidakura ngo bigere hejuru harimo umuswa ukunze kubirya n’inka za bamwe mu baturage bazishora mu mirima y’abandi baturage mu masaha y’ijoro.

Umukozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Icyaro, RWARRI, Udahogora Madeleine, ari nawo uri gukora ubukangurambaga, yavuze ko mu myaka ine bazamara bafasha abaturage gutera ibiti mu Turere twa Nyagatare na Kirehe, bafite intego zo gusubiza uburanga utu turere.

Ati “Igice cya mbere kizafata hegitari 500 muri Nyagatare na hegitari 500 muri Kirehe. Muri iki gice hahoze ari muri Pariki y’Akagera none habaye nk’ubutayu kubera abantu bahatuye ibiti barabitema batangira no kubura imvura. Ubu rero tuzahatera ibiti bivangwa n’imyaka, ku nkengero z’imihanda n’ibiti by’imbuto.”

Ku kijyanye n’ibindi biterwa bikaribwa n’imiswa yavuze ko bafite abakozi benshi babihuguriwe ku buryo bitezweho gufasha abaturage mu kurwanya iyi miswa ikunze kurya ibiti.

Udahogora yavuze ko hazakoresha uburyo bwa gakondo mu kuyirwanya byakwanga hagakoreshwa n’indi miti isanzwe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred, yavuze ko ibiti byose bizaterwa yaba ibizaterwa ku mihanda n’ibizaterwa mu mirima y’abaturage bizakurikiranwa na buri muturage ngo kuko babanje kubaganiriza no kubigisha ibyiza byabo.

Ati “Buri gihe cy’imvura wasangaga dukunze guhura n’umuyaga bitewe n’uko dufite ibiti bike bidahagije ugasanga duhura n’ibiza, ibisenge bikaguruka inzu nazo zigasenyuka ariko nibamara gutera ibiti biradufasha cyane; icya kabiri biradufasha mu kubona inkwi n’imvura ugereranyije n’iyo tubona ubu ubona ko ikiri nke cyane.”

Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibiti bahawe ngo kuko ari amahirwe baba babonye kuko igihugu kiba cyatekereje kikabona cyabunganira mu kubona ibiti.

Byitezwe ko uyu mushinga uzasiga hegitari ibihumbi 25 zibungabunzwe, uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga Ibidukikije, IUCN na RWARRI.

Uyu mushinga uzasiga hegitari ibihumbi 25 zibungabunzwe
Abaturage bo mu turere twa Nyagatare na Kirehe bishimiye uyu mushinga wo kubaha ibiti
Hatangijwe umushinga witezweho kubungabunga hegitari 25.000 mu Burasirazuba
Uyu mushinga uzamara imyaka ine



source : https://ift.tt/3qkHoPa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)