Hatangijwe urubuga rwitiriwe Mansa Musa ruzafasha abacuruzi bo mu Karere kwisanga mu Isoko Nyafurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruguga MANSA Repository Platform rwanatangijwe muri Uganda, muri Kenya no muri Tanzania, ryanatangijwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021 mu nama yahuje ibigo n'inzego zinyuranye zirimo Inama y'Ubucuruzi bo muri Africa y'Iburasirazuba (EABC), Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF) na Banki Nyafuriya (Afreximbank).

Uru rubuga rugamije gufasha Ibigo na Kompanyi z'ubucuru zikomeye n'iziciriritse zo muri Africa y'iburasirazuba kumenya amakuru ajyanye n'amahirwe ari mu isoko Nyafurika African Continental Free Trade Area (AfCFTA).

Muri iyi nama, ibigo by'ubucuruzi ndetse n'inzego za Leta bibukiranyije amahirwe ari muri iri soko rusange Nyafurika aho bagarutse ku mubare w'Abanyafurika ubu ugeze kuri Miliyari 1,3 bakavuga ko aba baturage ari isoko rikomeye cyane.

Bibukiranyije kandi ko abacuruzi bazaba bafite uburenganzira bwo koherezwa nta nkomyi ibicuruzwa byabo mu bihugu byose biri muri ririya soko ndetse no gukurirwaho imbogamizi zose zirimo n'izirebana n'imisoro.

Umuyobozi Mukuru w'uru rubuga MANSA Initiative, Maureen Nneka MBA yavuze ko gushyiraho ririya huriro ari igitekerezo cyiza kigamije gukomeza kuzamura urwego rw'ubucuruzi mui Africa.

Ati 'Mbere na mbere bigamije kugaragaza no guhanahana amakuru kuri ibi bigo bya Africa birimo iby'imari n'iby'ubucuruzi binini, ibito n'ibiciriritse.'

Abacuruzi bo mu bigo bigari, ibito n'ibiciriritse bose bahawe ikaze muri iri huriro gusa abifuza kuba abanyamuryango babanza kwiyandikisha ubundi bagasinya amasezerano y'ubuterankunga.

Muri iyi nama, abacuruzi bo mu Rwanda basabwe kwitabira iri huriro kugira ngo bazarusheho kumenya no guhanahana amakuru mu bijyanye n'ubucuruzi bityo bakazarushaho kwisanga mu isoko rusange rya Africa.

Maureen Nneka MBA yavuze ko uru rubuga rugamije mbere na mbere kubona amakuru kuko 'Amakuru ni urufunguzo, amakuru ni ingirakamaro, ndashaka ko ibi byumvikana. Gukora ubucuruzi muri Africa bisaba kuba ufite amakuru, ikindi kandi amakuru ni ingenzi kuko dukorana n'abafatanyabikorwa banyuranye barimo amahuriro atandukanye arimo ihuriro ry'abanyenganda, ihuriro ry'abanyamabanki ndetse na Leta.'

Maureen Nneka MBA avuga ko uru rubuga ari imwe mu nziza ziganisha Umugabane wa Africa ku ntego zo kwigira by'umwihariko ku kugera ku ntego z'isoko rusange ry'uyu mugabane ryashyiriweho umukono bwa mbere i Kigali mu Rwanda muri Werurwe 2018 mu nama y'Abakuru b'Ibihugu by'Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hatangijwe-urubuga-rwitiriwe-Mansa-Musa-ruzafasha-abacuruzi-bo-mu-Karere-kwisanga-mu-Isoko-Nyafurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)