Hatangijwe ‘Virunga Africa Fund I’, ikigega cy’ishoramari kirimo arenga miliyari 250 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigega kizwi nka ‘Virunga Africa Fund I’ cyashowemo imari n’Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar Investment Authorities (QIA) n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

Ku ikubitiro cyatangiranye miliyoni 250$ azakoreshwa mu guteza imbere imishinga izana impinduka mu buzima bw’abaturage irimo ijyanye na serivisi z’ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo mu by’ikoranabuhanga na serivisi z’imari.

Biteganyijwe ko kandi iki kigega kizashyigikira ishoramari ryigenga mu Rwanda no muri Afurika, by’umwihariko irigamije gufasha uyu mugabane kwigira hagabanywa ingano y’ibicuruzwa utumiza mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko iki kigega kizafasha abatuye Afurika kugera ku iterambere.

Ati “Virunga Africa Fund I ni gihamya cy’imyemerere yacu ko abashoramari mpuzamahanga bagenda barushaho kubona amahirwe atangwa na Afurika. Iki kigega kizafungura amahirwe menshi kandi kizane impinduka z’iterambere zizagera ku batuye hirya no hino kuri uyu mugabane, muri iki gihe ibihugu biri kugerageza kwigobotora ingaruka za COVID-19.”

Yakomeje ashimira Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar cyemeye kuba umufatanyabikorwa w’iyi gahunda.

Ati “Turashimira Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar cyafatanyije na RSSB nk’umushoramari w’ingenzi muri uyu mushinga w’amateka uzahindura ubuzima bw’abantu mu Rwanda no hirya no hino muri Afurika.”

Biteganyijwe ko iki kigega kizaba gifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, ari nayo ikurikirana imikorere y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali, Nick Barigye yavuze ko batewe ishema no kuba barahawe amahirwe yo gukorana n’aba bashoramari.

Yakomeje avuga ko imikorere myiza y’u Rwanda ariyo ireshya abashoramari.

Ati “Abashoramari babona ko u Rwanda rubaha amahirwe y’imikorere, arimo imiyoborere myiza, imikorere inoze kandi iciye mu mucyo ndetse no korohereza uburyo bwo gukora ubucuruzi kandi bikaba bizwi ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko bizeye ko iki kigega kizatanga umusaruro ndetse agaragaza ko biteguye gukorana n’abandi bashoramari.

Iki kigega cya Virunga Africa Fund I kigamije gushyigikira imishinga y'iterambere igamije guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda n'Abanyafurika



source : https://ift.tt/2ZN2g6s
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)