Hazatangwa miliyoni 5 Frw! Abakoresha Ayoba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi porogaramu ifasha abantu kohererezanya kuri telefoni ubutumwa bw'amajwi, inyandiko n'amashusho, amakuru atandukanye, imikino yo kuri telefoni, ubutumwa bugufi byose ku buntu.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru MTN yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, yavuze ko ubu ushobora kuba mu banyamahirwe batsindira ibihembo bitandukanye buri munsi binyuze mu gukoresha porogaramu ya 'Ayoba'.

Bavuze ko hazajya hatangwa amafaranga angana na miliyoni 2 Frw na miliyoni 3 Frw mu Cyumweru. Ndetse ko ku munsi wa nyuma w'iyi 'Promotion' hazatangwa miiyoni 5 Frw.

Icyo usabwa ni ugakanda *154*7# ubundi ukinjira muri 'promosiyo' maze ukomeza gukoresha Ayoba, MoMo Pay, Star Connect, ndetse na Yolo bundle za interineti ubone amahirwe yo gustindira ibihembo bitandukanye.

Downlodinga Porogaramu ya 'Ayoba' ucatinge, wohereze amafoto n'amashusho maze uhabwe amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

Wibuke ko ku-downlodinga Ayoba uhabwa impano ya 1GB cyangwa ugane kuri 'service center' ya MTN ikwegereye bagufashe.

Ushaka gukoresha Ayoba bwa mbere asabwa kuyi-downloading-a kuri Google Play store cyangwa kuri kuri www.ayoba.me. 

Umaze kuyidownloadinga uhita usabwa kwiyandikisha, ubundi ugatangira gukoresha Ayoba wohereza ubutumwa bugufi ndetse unakora 'subscribe' ku miyoboro itandukanye.

Ayoba ni application irenze koherezanya ubutumwa bugufi, kuko wasangaho imikino yo kuri interineti n'indirimbo wakina ku buntu.

Ndetse n'indi miyoboro wasangaho amakuru atandukanye harimo aya siporo, imideri ndetse n'amakuru agezweho.

Abakiriya ba MTN bashobora gukomeza gukoresha interineti basura imbuga zitandukanye zo mu Rwanda harimo nka igihe, bakumva indirimbo, bakanakina imikino yo kuri interineti ku buntu.


Ba mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihembo bitandukanye buri munsi binyuze mu gukoresha porogaramu ya 'Ayoba'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111264/hazatangwa-miliyoni-5-frw-abakoresha-ayoba-ya-mtn-bashyiriweho-ibihembo-buri-munsi-111264.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)