Hazaza n'abandi nka Rashid na Karasira kuko mu mitwe y'Abanyarwanda harimo byinshi-Karegeya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mwaka, hamaze gufungwa abantu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside byakorewe ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, barimo Aimable Karasira, Idamange Iryamugwiza Yvonne [wanakatiwe] na Hakuzimana Abdul Rashid.

Umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste avuga ko kuba abantu nka bariya bashinjwa ibyaha nka biriya muri iyi myaka ya 2020 atari igitangaza kuko 'Mu Gihugu cyabayemo Jenoside kiba gifite amakuru, hari naba ataravugwa.'

Avuga ko bariya batangaje ariya makuru yavuyemo ibyaha bakurikiranyweho, baba bagize imbarutso yatuma bayatangaza bakayifashisha, ati 'ariko mu mitima y'abantu harimo byinshi.'

Karegeya avuga ko inkubiri y'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga nk'urubuga Nkoranyambaga rwa YouTube yahaye rugari abafite ibitekerezo nka biriya kandi ko uretse kuba haragaragaye bariya ariko hashobora kuba hari benshi batekereza nka bo.

Ati 'Ushobora gusanga bariya bafite abandi bahagarariye mu mitwe yabo batekereza nka biriya.'

Ashimira Leta y'u Rwanda kuba yaratangiye ingamba zo guhangana n'ibitekerezo nka biriya zirimo kuba iherutse gushyiraho Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu nubwo ngo na yo yatinze kujyaho ariko ko izagabanya ubukana bwa biriya bitekerezo.

Ati 'Dusa nk'aho tugeze mu gihe abantu batangiye gusohora ibibarimo, mu gusohora ibibarimo bagakubitana no kuba babonye urwaho, izo za YouTube.'

Karegeya avuga ko abantu nka Karasira bafite ibibazo byo mu mutwe ari benshi ku buryo hakenewe imbaraga nyinshi zo kubavura kandi ko bizakorwa n'iriya Minisiteri nshya.

Ati 'Hazaza n'abandi [ntabwo mbizi] kuko na Rashid yaje gutya giturumbuka ariko n'abandi mu mitwe yabo hamo byinshi.'

Karegeya unagendera kuri Raporo ya RBC iherutse kujya hanze ivuga ko Abanyarwanda bagera muri miliyoni 2 bafite ibibazo byo mu mutwe bagenda, avuga kandi ko muri abo bafite ibibazo mu mitwe yabo, harimo abo mu ngeri zinyuranye barimo n'abo mu nzego z'ubuyobozi n'izifata ibyemezo.

Ati 'Ibaze muri bo niba harimo Umucamanza, Umugenzacyaha [arakora dosiye ate ?] harimo Umushinjacyaha kandi muri izo miliyoni nta rwego rudafitemo abantu, harimo abayobozi b'Ibigo by'amashuri nka wa wundi ukubita umwana aho gukurura ugutwi akaguca, njya nkunda gutanga urugero rwa Sebashotsi…'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hazaza-n-abandi-nka-Rashid-na-Karasira-kuko-mu-mitwe-y-Abanyarwanda-harimo-byinshi-Karegeya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)