Huye: Abatuye mu Kagari katagira amashanyarazi n’amazi batabaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Buremera baganiriye na IGIHE, bemeza ko kuva babaho nta mashanyarazi yari yagera muri aka gace ndetse bifuza ko nabo bavanwa mu icuraburindi.

Bavuga ko kugira ngo babone aho biyogosheshereza n’aho basharija telefone zabo bibasaba gukora urugendo rurenga isaha ndetse kumva radiyo byabaye amateka kuri bo ku buryo batiyumvisha uburyo mu tundi tugari bahana imbibi umuriro wagezemo ariko bo ntibawuhabwe.

Ikindi ni uko nta n’amazi meza bagira ku buryo ayo bakoresha ari ayo bavoma mu gishanga bikabagiraho ingaruka zirimo kurwara inzoka n’izindi ndwara.

Ngirabatware Paul yagize ati “Twebwe kubona amazi dukoresha tujya mu gishanga kandi na yo aba ari mabi cyane yuzuyemo udusimba; sinzi rero icyo mwadufasha kugira ngo natwe bayaduhe meza n’amashanyarazi kuko kuva kera nta muriro wigeze igera aha.”

Mukansanga Alice, we avuga ko kutagira umuriro bituma abana babo batabona uburyo basubiramo amasomo bikabaviramo gutsindwa.

Ati “ Bituma abana batsindwa ikindi kumva amakuru biba bidashoboka; telefone yo kugira ngo ubone umuriro uyijyamo buri munsi biba bigoye kuko bigusaba gutuma umwana agakora urugendo rurerure.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Uwamariya Jeacqueline, yemeza ko muri aka gace nta mazi yari yageramo ariko bizeye ko mu mwaka utaha ashobora kuhagera.

Yokomeje kwizeza abaturage ko mu bihe biri imbere na bo amazi n’amashanyarazi bizabageraho nubwo abatuye muri aka gace bashinja ubuyobozi bwabo kutabakorera ubuvugizi.

Abaturage bagaragaza amazi bavuye kuvoma mu gishanga



source : https://ift.tt/3kP6QbS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)