Mukanyakayiro Marie Thérèse ni umwe mu bavuga ko ahashyizwe amarimbi hababera kure.
Agira ati “Urabona uko ngana uku, ndi umukecuru mfite imyaka 63. Abacu iyo bashyingurwa, ntitubaherekeza kubera ko irimbi ritubera kure. Dushyingura za Kinazi kure cyangwa za Rusatira. Hatubera kure, muzadusabire irimbi, tujye tubasha guherekeza abacu.”
Yunganirwa na Marie Mukamana na we baturanye ugira ati “Urabona n'iyo batubwira ngo twegeranye amafaranga, ariko tukagira aho tugura, tukabona irimbi hafi.”
N'ubwo baherutse kugwirwa n'ibiza, bamwe mu baturanyi babo bakitaba Imana, ngo ntibabashije kubaherekeza kandi ntibabyishimiye.
Mukanyakayiro ati “Babajyanye za Gafumba, ntabwo twe twabaherekeje kuko ari kure. Ubwo rero nk'uko nguko iyo bagiye tutabaherekeje, dusigarana agahinda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi, Jacqueline Uwamariya, avuga ko mu Murenge wa Kinazi hari irimbi mu Kagari ka Sazange. Kandi ngo aho abantu bategekewe kutongera gushyingura mu ngo, abantu baba bashaka ko buri kagari kagira irimbi ryako, kandi ko bitakunda.
Ati “Ntabwo buri kagari kagira irimbi ryako. Uzi ko ahantu hashyingurwa bisaba imyaka iri hejuru ya 20 kugira ngo ubutaka bwaho buzabashe kwifashishwa. Biragoye ko bakwemererwa irimbi, ariko biri kwigwaho, buriya mu minsi itaha nitumara gusuzuma iby'urugendo bakora tuzabona igisubizo.”
Anavuga ko kuri ubu mu tugari bashyizeho ibimina bya dutabarane, kugira ngo igihe umuntu apfuye, umurambo ubashe kugezwa ku irimbi.
source : https://ift.tt/3l6XsAH