Iyi nama yitabiriwe n’abaperezida 12 b’Inteko Zishinga Amategeko, iteraniye muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 17 kugeza ku wa 28 Ugushyingo 2021.
Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abagize Guverinoma n’abandi.
Iyi nama irafungurwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame; ifite insanganyamatsiko igaruka ku kamaro k’Inteko Zishinga Amategeko za Afurika mu kinyejana cya 21.
Biteganyijwe ko aba bayobozi baganira ku buryo bukwiye bwo gukoresha ikoranabuhanga mu mikorere y’Inteko Zishinga Amategeko, kureba ubudahangarwa bw’inteko n’uburyo bwo kuzifasha gukora binyuze mu mucyo.
Abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth bafatwa nk’abafite umukoro ukomeye wo gushishikariza guverinoma zabo gushyira umukono ku masezerano agamije gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibiganiro biyitangirwamo biribanda ku ruhare rw’inteko mu iterambere rya sosiyete, ububasha bw’Inteko n’icyo ubudahangarwa bwazo buvuze, uburyo zafashwa kuzuza inshingano zazo, uko zahindura imikorere bitewe n’ingaruka za Covid-19 n’ibindi.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, aheruka kuvuga ko kwakira bagenzi babo bo mu Nteko z’Ibihugu bya Afurika, biri mu Ihuriro ry’Inteko zo muri Commonwealth ari amahirwe akomeye ku Nteko y’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.
Ati “Twiteze umusaruro mu biganiro biteganyijwe, tuzungurana ibitekerezo na bagenzi bacu muri Afurika ku buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’abaturage bacu no kugira uruhare mu gutuma inzozi zabo ziba impamo.”
Ibihugu byayitabiriye birimo Botswana, Cameroun, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.
Abadepite n’abasenateri bagera kuri 800 ni bo bitabiriye iyi nama muri Kigali Convention Centre mu gihe abandi bari kuyikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ni bwo bamwe mu badepite bitabiriye iyi nama basuye Icyanya cyihariye cyahariwe Inganda kiri Masoro mu Karere ka Gasabo berekwa iterambere ry’inganda mu Rwanda.
Today, some MPs, who are in Rwanda to attend #CSPOC17Rwanda, had a guided tour in Kigali Special Economic Zone to observe the industrial development in #Rwanda. pic.twitter.com/jrfvHkQKm1
— Chamber of Deputies | Rwanda (@RwandaCDeputies) November 23, 2021
Amafoto: Igirubuntu Darcy
source : https://ift.tt/3oTXxbX