Ibibazo bya Internet ya MTN byatumye bamwe bibutsa RURA kugira icyo ikora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakoresha Internet ya MTN ntibigeze bayihisha ko barambiwe servisi mbi bahabwa n'iki kigo cyakunze kuvugwamo ibibazo birimo ibura ry'ihuzanzira.

Ibi kandi byanagaragajwe na Hon. Richard Sezibera, wanyujije ubutumwa kuri Twitter ye agira ati 'U Rwanda twifuza na MTN-Rwanda ntaho bihuriye !!! Serivisi z'inkene cyane !'

Uku kugaya MTN-Rwanda kandi byagiye binagaragazwa n'abandi bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter barimo abakunze kurukoresha.

Ubuyobozi bw'iyi kompanyi bwakomeje kwisegura kuva mu gitondo ku buryo buri wese wandikaga ubutumwa anenga uburyo internet yabo ifiten ibibazo, basubizaga babasaba kwihangana.

Basubije Dr Richard Sezibera bagira bati 'Tubiseguyeho ku mbogamizi mwahuye na zo ku murongo wacu, Mwagenzura ubutumwa twabageneye mu gikari (DM).'

Rwiyemezamirimo Safari Kizito na we yagize ati 'Ikibazo nkibona muri RURA itagira icyo ibikoraho. Ibi ni ubufatanyacyaha.'

Umunyamakuru Lavie Mutanganshuro, na we yasubije agira ati 'Ndatekereza ko RURA na yo itegereje ko Perezida Kagamae Paul agira icyo abikora. Iki kibazo kimaze igihe kinini ariko na bo basa nk'abataragize icyo bakora.'

Mu kwezi kwa munani, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y'Inzego zimwe z'irimo ifite Igihugu Akamaro (RURA) rwahaye igihe ntarengwa Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda kuba yakemuye ibibazo byayo biri mu ihuzanzira bituma guhamagarana bizamo imbogamizi, bitaba ibyo igacibwa amande.

Mu ibaruwa yari yanditswe na RURA yari yasabye MTN gukemura ibi bibazo bitarenze tariki 29 Ukwakira (ukwa 10) 2021 mu Mujyi wa Kigali ndetse na tariki 30 Ugushyingo mu bindi bice byose by'Igihugu.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ibibazo-bya-Internet-ya-MTN-byatumye-bamwe-bibutsa-RURA-kugira-icyo-ikora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)