Abantu benshi bakunze kwibaza ku gace kitwa Point G kabarizwa mu myanya y'ibanga y'abagore ,abashakanye ndetse n'abatera akabariro batarashakanye bahamya ko ariho hazingiye ibyishimo by'abigitsinagore benshi,ni nayo mpamvu twagerageje kuzenguruka imbuga zitandukanye ngo tumenye birambuye iby'aka gace.
Twabatembereza mu myanya myibarukiro y'umugore tukagaruka ku bice bimutera kuryoherwa/kwishima cyane mu gihe ari mu gikorwa cy'akabariro ariko kandi bwakwira bugacya bukongera bugacya tubasobanurira, niyo mpamvu duhisemo kubasobanurira ku gice kimwe benshi cyane mutari muzi kandi kiza ku mwanya wa kabiri mu kuzamura ibyo byishimo ku kigero cyo hejuru.
Mu gihe cy'akabariro ikizamura ibyishimo cyane ku mugore ni igice cya Clitoris, iki nicyo gice gica agahigo cyo kuba kigira uruhare rugari mu kuzamura ibyishimo by'umugore. Ariko kandi abenshi yo murayizi, niyo mpamvu ahubwo tugiye kugaruka ku kandi gace kaza ku mwanya wa kabiri ariko kakaba katazwi na benshi Point G.
Ni agace gato cyane ugereranyije n'ibyishimo gaha umugore mu gihe gakorwaho mu bihe byakabariro, gaherereye mu myanya myibarukiro y'umugore/umukobwa imbere ugana ku kiziba cy'inda. Kumenya niba kari aho hafi cg kure y'umwenge w'ibanga byakugora kuko buri mugore agira intera kaba gaherereyeho.
Ariko nyine umugabo uzi kubyitwaramo neza aragashaka kandi akamenya aho gaherereye, abahanga mu buzima bavuga ko kaba gaherereye hagati ya cm 1kugera kuri 4 uvuye ku mwanya mwinjiriro.
Aka gace kabera ivomo ry'ibyishimo ku bagore batari bacye bikanaba impamvu nyamukuru yo kubaka urugo rurangwamo ibyishimo runarambye kitwa Point G cg se G-Spot
Kavumbuwe na muganga wahise anakiyitirira witwa Ernest Grafenberg mu mwaka wi 1982, nyuma y'urugendo rutari ruto yakoze igihe cy'imyaka 32 akora ubushakashatsi kuri uyu mwanya yaje no kwitititira.
Ngayo nguko bagabo mufite abo mwashakanye ni mureke kwirukira mubapfumu ubundi muzubake zikomere.