Ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi birasabwa kubafatira ingamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi birasabwa kubafatira ingamba
Ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi birasabwa kubafatira ingamba

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga w'u Rwanda, Dr Faustin Nteziryayo witabiriye iyo nama mpuzamahanga izamara iminsi ibiri yatangiye ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ari mu basabye ibihugu bicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside kubafatira ingamba.

Dr Nteziryayo avuga ko barimo gusaba ibihugu bitandukanye byo ku isi kureba uko byakohereza mu Rwanda abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, byaba bidashobotse bakaburanishwa n'inkiko z'ibyo bihugu cyangwa bakoherezwa mu Rwego rwasigaranye imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Dr Nteziryayo agira ati “Ni inama mpuzamahanga yitabiriwe n'abantu benshi baturutse imihanda yose, kandi kubera ikoranabuhanga ikaba irimo kwitabirwa n'abari ku isi yose. Ni ubukangurambaga bwo kugira ngo abantu babyumve, noneho n'abagiseta ibirenge iyo babyumvise bashobora gutanga ubufasha”.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen na we wari mu bashyitsi bakuru muri iyo nama, avuga ko inzego zitandukanye z'igihugu cye hari ibyo zirimo gukora, kugira ngo abakorewe Jenoside bahabwe ubutabera.

Bert yagize ati “Dufatanyije n'ibihugu bya Argentine, Mongolie, u Buholandi, Senegal na Siloveniya, twatangije umushinga w'amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha hamwe n'ubufatanye mu by'ubutabera ku bijyanye n'ibyaha bya Jenoside, ibyibasira inyokomuntu n'iby'intambara. Byatumye dutegura inama mpuzamahanga izaba mu mwaka utaha muri Gicurasi na Kamena mu gihugu cya Siloveniya, ubwo rero n'u Rwanda ruratumiwe”.

I Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside
I Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside

Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko kuva mu mwaka wa 1998 kugera ubu, u Rwanda rumaze koherereza ibihugu 38 byo hirya no hino ku isi, impapuro zita muri yombi abantu 1,149 bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Umuyobozi w'Ishami rya MINIJUST rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n'ubufatanye mu by'amategeko, Umurungi Providence akomeza avuga ko muri abo bose, abamaze koherezwa mu Rwanda ari 22 hamwe n'abaciriwe imanza n'ibihugu barimo batarenga 21.

Umurungi avuga ko Umugabane wa Afurika ari wo ucumbikiye benshi mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside barenga 900, kandi bakaba ngo biganje mu bihugu bituranye n'u Rwanda.

Umuryango w'Ababiligi uharanira ubutabera mu Rwanda RCN Justice&Democratie wateguye iyi nama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko mu myaka 25 umaze ukorera mu Rwanda wahaye Leta amakuru ajyanye n'abashakishwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari hanze y'Igihugu, kuri ubu ukaba urimo gusoza ibikorwa byawo.

Perezida wa RCN, Eric Gillet, avuga ko Leta y'u Rwanda niyifuza gukomezanya urugendo n'uwo muryango mu guharanira ko abaturage babona ubutabera, utazazuyaza mu kuvugurura amasezerano.

Abayobozi b
Abayobozi b'inzego z'ubucamanza mu Rwanda hamwe n'Imiryango mpuzamahanga yagize uruhare mu gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu biganiro bikorwa n'abateraniye i Kigali, abandi bakaba babikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rwaboneyeho kugaragaza ko iyo rutagira Inkiko Gacaca nta buryo imanza z'abaregwaga gukora Jenoside bageraga ku bihumbi 120 zari kuzaburanishwa.




source : https://ift.tt/3CrHOpo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)