Ibimenyetso bigaragaza ko umugore yasamye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuguke mu buzima bw'umubyeyi n'umwana Anicet Nzabonimpa avuga ko mu gihe cy'ukwezi hari ikimenyetso nyamukuru umukobwa cyangwa umubyeyi areberaho ko yasamye cyangwa atasamye ari cyo imihango.

Avuga ko hari n'ibindi bimenyetso bishobora kugaragaza ko umumtu yasamye. Ati: “Hari ibimenyetso bigaragara ku mubiri w'umugore wasamye birimo kugira ubushyuhe bwinshi bwiyongereye mu gihe cy'isama aho hashobora kwiyongeraho degree 0.5, kumva umubiri wahindutse, imibanire ye n'umubiri aho bimwe bihumura cyangwa bikanuka, guhindura amarangamutima”.

Asaba umugore wese cyangwa umukobwa ko mu gihe yabuze imihango nta miti runaka yakoresheje ishobora kugira ingaruka ku myororokere ye, akwiye kwihutira kujya kwa muganga agasuzumwa kuko igihembwe cya mbere ari cyo umubyeyi akwiye kwita cyane ku buzima bwe igihe atwite.

Nzabonimpa avuga ko hari abantu bamwe bashobora gusama ntibagire impinduka runaka bagira usibye kuba babura imihango kugeza igihe abyariye.

Avuga ko umubyeyi utwite asabwa kwiyitaho arya indyo yuzuye kugira ngo n'umwana akure neza mu nda ya nyina. Ni kenshi umugore utwite agira iseseme kandi nyamara asabwa kurya.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, impuguke mu buzima bw'umubyeyi n'umwana Anicet Nzabonimpa, yavuze ko abahanga basobanura ko umuntu wese akwiye kurya nibura gatatu ku munsi ariko by'akarusho umuntu akwiye kudacikwa indyo yuzuye mu gitondo kuko ari yo igira umumaro, imwongerera imbaraga zo kugira ngo abashe gukora.

Abahanga mu by'imirire bajya inama ko muri ya mafunguro afatwa y'ingenzi kuri buri wese, ku mubyeyi utwite hakwiye kwiyongeraho indyo idasanzwe yiganjemo cyane imboga n'imbuto.

Umugore ngo akwiye kwiyitaho abigirira ko atari wenyine ahubwo akumva ko ari kumwe n'umuryango we cyane cyane umugabo we akumva uruhare rwabo rwo kwita kuri uwo mubyeyi.




source : https://ift.tt/3mEuXex
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)