Ibintu 10 byagufasha kuryoherwa n'ubuzima buciriritse kandi ukanyurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batari bake bakunze kubaho bahangayitse kubera ubibazo n'imihangayiko yo mu isi bigatuma batanyurwa n'ubuzima babayemo bigatuma bahora mu maganya y'urudaca,

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu biciriritse kandi byoroshye byakubera impamvu y'ibyishimo n'isoko y'umunezero mu buzima bwawe. Icyo ugomba kumenya gusa ni uko kunezerwa no kuryoherwa n'ubuzima bidaturuka ku butunzi n'amafaranga, gutemberera ahantu hameze neza hirya no hino ku isi nabyo ubwabyo bisaba ifaranga ritubutse ahubwo twifashishije ibidukikije biciriritse, dushobora kubaho ubuzima buryoshye kandi tugahorana umutuzo.

1.Menya agaciro k'ibyo ufite

Buri gihe dushobora kwifashisha ibintu dufite mu buzima mu gushakisha impamvu y'ibyishimo. Buri gitondo uko ubyutse fata umwanya wo gutekereza ku bintu ufite byakubera impamvu yo gushimira kandi uhere ku bintu bisanzwe byaroheje, urugero nk'igisenge cy'inzu kiri hejuru yawe gituma utanyagirwa cyangwa ngo wicwe n'izuba, imyambaro wambaye, ibyo kurya ufite, kuba uri muzima, umuryango wawe ndetse n'ibindi.

2.Gira ikizere ko uzabona umusaruro w'ibikorwa byiza ukora

Ese waba ufite akamenyero ko gufata icumi ku ijana by'umushahara wawe ukabikoresha ibikorwa byiza ufasha abandi? Abantu bakora ibi, bizera ko hari igihe kizagera bakabona inshuro nyinshi z'ibyo batanze.

3.Jya useka buri munsi

Waba ujya ufata umwanya ugaseka mu buzima bwawe? Useka ufite intego? Iyo usetse, umubiri wawe urekura umusemburo w'ibyishimo uzwi ku izina rya oxytocine bigatuma umubiri n'ibyiyumviro byawe bimererwa neza.

4.Tunganya umubano wawe n'umuryango n'inshuti

Abantu bahorana ibyishimo, ntabwo bakunze guhora bari bonyine bakunda kumarana igihe n'abo bakunda, bakanoza umubano wabo na bo bikabafasha kwirukana umunaniro n'amavunane.

5.Kora imirimo ukunda

Hari imvugo ivuga ngo 'Kora akazi ukunda, amafaranga ubwayo azizana'. Mu by'ukuri iyo ukoze akazi ukunda, kabone n'ubwo watanga ikiguzi, ni imwe mu nzira zikomeye zikongerera umunerezero n'ibyishimo mu buzima, nukora akazi ukunda, byanze bikunze ubuzima buzagenda neza.

6.Jya usura inshuti n'abavandimwe

Kugenderera abantu ukunda ni ibintu biryoha cyane, ihe igihe usure inshuti yawe kandi munatemberane mugirane ibihe byiza kandi mwishimane.

7.Umva uturirimbo ukunda

Kumva umuziki ni imwe mu nzira zisanzwe kandi ziciriritse zo kwiha umutuzo n'umunezero, mu buzima. Kumva akaririrmbo gatuje bituma ugira ibihe byiza kandi ukumva utuje.

8.Ntukicuze

Twese mu buzima dukora amakosa, kandi rwose icyo ni igice cy'ubuzima, bityo rero iyo utangiye kwicuza ku makosa yawe yo mu gihe cyarangiye, uretse kuba wiyirukanira ibyishimo n'umunezero, uba unigabanyiriza amahirwe yo kugira icyo ugeraho.

Inzira nziza yo guhorana umunezero ni uko wibabarira ukiha imbabazi ku makosa yawe yo mu gihe cyashize ugaharanira gutera imbere no kutazasubiramo rya kosa.

9.Jya utangira umurimo uwusoreze ku gihe

Niba akazi kawe ugakora neza kandi ukagasoreza igihe, birakuryohera cyane kandi bikagushimisha, iyi na yo ni indi nzira yoroshye kandi isanzwe yo kwinezeza no kwiha umunezero ukaryoherwa n'ubuzima.

10.Ntukigereranye n'abandi

Birashoboka ko kubahiriza iyi mvugo nk'uko wayivuga ku rurimi gusa byakugora, ariko ugomba kwiga ko kumara igihe cyawe wirebaho, ukamenya ko uri wowe kandi utandukanye n'abandi yewe utanashobora kuba bo, bo nib o nawe uri wowe. Wikwigereranya n'abandi mara igihe cyawe wirebaho ureba no ku bintu byiza byakugirira akamaro mu buzima.

Musinga C.

 

The post Ibintu 10 byagufasha kuryoherwa n'ubuzima buciriritse kandi ukanyurwa appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/11/ibintu-10-byagufasha-kuryoherwa-nubuzima-buciriritse-kandi-ukanyurwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)