Umubiri w'umugabo (igitsina gabo) ufite ibintu byinshi bitangaje biwihishemo bidapfa kubonwa na buri , bimwe bigaragara imbere mu mubiri ibindi bishobora kubonwa n'amaso y'umubiri.
Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa rooziato tugiye kubagezaho ibintu bitanu bitangaje byihishe mu mubiri w'umugabo.
- Abagabo basaza bironderereza
Burya uruhu rw'abagore rutakaza poroteyine yitwa kolajene mu buryo bworoshye kurusha uruhu rw'abagabo uko imyaka igenda yiyongera. Ibyo rero bigatuma uruhu rw'abagabo rutinda gukanyarara no kuzana iminkanyari ugereranije n'uruhu rw'abagore, kabone n'ubwo abagore ari bo bita ku ruhu cyane cyane mu isura(mu maso) ariko akenshi burya uko bahitaho cyane ni nako hangirika mbere y'ah'abagabo.
- Abagabo bafite ubushobozi bwo kuvubura amashereka
Nibyo rwose wabisomye neza abagabo umubiri wabo ufite imvubura zivubura amashereka. Gusa gutanga amashereka ku mabere y'umugabo bifatwa nk'ubusembwa(anomalies). Ibi bibaho gusa iyo ingano y'umusemburo wa porolakitine wazamutse mu mubiri w'umugabo bitewe no gukoresha imiti imwe n'imwe cyangwa se ibiyobyabwenge bituma umuntu asonza ku buryo bukomeye.
- Uruhara ni umwihariko w'abagabo
Uruhara ni kimwe mu bintu umwana azungura ku mubyeyi we rukaba ari utumenyetso tugaragara kuri koromozome X y'umubyeyi w'umugore.
Gusa iyi si yo mpamvu yonyine yo kuzana uruhara ku bagabo kuko hari izindi mpamvu zishobora gutuma umugabo amera uruhara, gusa iyo umugabo afite uruhara, umwana we w'umuhungu aba afite amahirwe cyangwa se ibyago bingana na 60% kumera uruhara.
Imikorere y'imisemburo ya kigabo ku turemangingo dushinzwe gukora umusatsi ni yo ituma umubiri ugenda utakaza ubushobozi bwawo bwo gukora imisatsi mishyashya. Umunaniro udashira, indyo ituzuye na zo ni izindi mpamvu zishobora gutuma umugabo amera uruhara.
- Abagabo bagira ibimenyetso bya kigore.
Nyuma yo guhura kw'intanga ngabo n'intanga ngore, abantu bose baba bafite igitsina kimwe gusa, igitsina gore kugeza ku byumweru bitandatu umwana agisamwa.
Ibi bivuze ko hatagize igihinduka nyuma y'ibyo byumweru abana bose bajya bavuka ari abakobwa. Koromozome X na Y ni zo sishinzwe kugaragaza igitsina cy'umwana, iyoo zihuye ari X ebyiri umwana aza ari igitsina gore naho haba hahuye X na Y umwana akazavuka ari umuhungu.
Mu minsi ya mbere yo gusama rero, mbere ya biriya byumweru koromozome Y ntiba yagatangiye gukora akazi kayo, bityo rero ikazatangira gukora igitsina cy'umwana cyaratangiye kwerekeza ku bugore.
- Abagabo bagira ubushobozi buke bwo gutandukanya amabara
Ugereranije n'abagore abagabo usanga ubushobozi bwabo bwo gutandukanya amabara ari buke cyane. Ibi biterwa n'uko ubushobozi bwo gutandukanya amabara buba kuri koromozome X kandi umugabo akaba agira imwe naho umugore akagira ebyiri, ibyo rero bihita byumvikanisha ko ubushobobozi bw'umugore mu gutandukanya amabara bukubye kabiri ubw'abagabo.
Bamwe mu bagabo bagorwa no gutandukanya amabara
Musinga C.
The post Ibintu bitanu bitangaje ku bagabo appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2021/11/01/ibintu-bitanu-bitangaje-ku-bagabo/