Gusa, binyuze muri iyi nkuru uri gusoma ku inyarwanda.com ugiye kumenya ibintu bitanu byaranze iki gitaramo cy'imbaturamugabo kuri uyu muhanzi wakuriye i Kanombe adafite inzozi zo kuzicara mu ndege.
Yatangiye umuziki afite imyaka 19 y'amavuko, hari mu 2012. Bivuze ko umusore/umukobwa w'iyi myaka aba asoje amashuri yisumbuye mu gihe yaba yaratangiye kwiga amashuri abanza afite imyaka-fatizo, ariyo irindwi.
Bivuze ko icyo gihe Bruce Melodie atangira umuziki, umukobwa/umusore wari ufite imyaka 19 yasoje ayisumbuye agahita akomeza amasomo, yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's Degree], ubu arakataje kwigira impamyabumenyi y'ikirenga [PhD].
Bruce Melodie atangira umuziki nta cyizere yari afite cy'uko igihe kimwe azakoranyiriza ibihumbi n'ibihumbi mu nyubako ihenze. Nta n'icyizere yari afite cy'uko ibikorwa bye bizarenga imipaka, kuko inzira yari yinjiyemo idahira benshi.
Mu Ukuboza 2020, yabwiye 'bwa mbere' INYARWANDA ko igihe kigeze kugira ngo akore igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki. Icyo gihe, ntiyavugaga birambuye kuri iki gitaramo, kugeza ubwo muri Nzeri 2021 abitangaje ku mugaragaro.
Kuva icyo gihe, yifashishije ibitangazamakuru bitandukanye, imbuga nkoranyambaga ze, abamukunze, abamukundishijwe n'abandi bagaragaza ko biteguye kumutera ingabo mu bitugu mu kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 10 mu muziki.
Umunsi wari wageze! Yakoze igitaramo cy'amateka mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 mu nyubako y'imyidagaduro ya Kigali Areba, abereye Ambasaderi ku masezerano ya miliyoni 15 Frw hashingiwe ku byatangajwe mu minsi ishize.
Iki gitaramo yagikoze ashyigikiwe n'abahanzi yahisemo barimo umuraperi Riderman, Christopher Muneza, Alyn Sano [umukobwa rukumbi waririmbye muri iki gitaramo], Itorero Inganzo Ngari, Niyo Bosco, Mike Kayihura na Papa Cyangwe. Buri muhanzi yaririmbaga indirimbo eshatu.
INYARWANDA igiye kugaruka ku bintu bitanu utamenye byaranze iki gitaramo.
1.Imvura yaguye ari nyinshi ariko abantu babyiganira kwinjira muri Kigali Arena
Abantu batangiye kwinjira muri Kigali Arena guhera saa kumi z'umugoroba. Buri wese yasabwaga kwitwaza itike imwemerera kwinjira muri iki gitaramo n'ubutumwa (message) igaragaza ko yipimishije icyorezo cya Covid-19 kandi yarikingije nibura urukingo rumwe.
Hari hateguwe inzira buri wese anyuramo kugira ngo agere imbere ahabera igitaramo. Kandi hari abari bashinzwe kuyobora abantu kugeza bageze aho bicara. Umutekano wari wakajijwe kuva hanze y'iyi nyubako kugera imbere.
Hari abahageze mbere babanza kwica inyota mu tubari twegeranye na Kigali Arena, abandi batonda umurongo binjira muri Kigali Arena.
Saa kumi n'imwe z'umugoroba, imvura yancuncumutse mu gihe cy'iminota irenga 30' abari ku murongo bawugumaho, babyiganira kwinjira ariko hari n'abandi bagiye kugama bagaruka imvura igabanyutse.
Iyi mvura ariko yari yabanje no kugwa mu bice bitandukanye bya Kigali, ku buryo hari abo yagiye ifatira mu nzira bakugama yahita bagakomeza urugendo rujya kuri Kigali Arena.
2.Buri wese wageze ku rubyiniro yari azi ikimujyanye n'iminota atagomba kurenza
Iki gitaramo cyayobowe n'abashyushyarugamba babiri basanzwe ari n'abanyamakuru, Nkusi Arthur [Akora kuri Kiss Fm] ndetse na Mc Tino [Akorera KT Radio].
MC Tino ni we watangije ku mugaragaro iki gitaramo ahagana saa kumi n'ebyiri nyuma y'igihe kinini Dj Mike avanga umuziki w'abahanzi batandukanye, akanyura benshi.
Uyu munyamakuru yakiriye abahanzi Bruce Melodie yatumiye muri iki gitaramo. Ni mu gihe, Nkusi Arthur ari we wakiriye umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo, Bruce Melodie ku rubyiniro.
MC Tino yahamagaraga umuhanzi ku rubyiniro akamuvugaho iby'ibanze ubundi akamuha umwanya ku rubyiniro. Buri wese yageraga ku rubyiniro asizanira gushimisha abafana be, ariko akarenzaho ko ari ibyishimo kuri we kuririmba mu gitaramo cya mugenzi we Bruce Melodie.
Ikindi ni uko buri muhanzi yaririmbaga indirimbo yateguye akajyanisha neza n'iminota yabaga yahawe agomba kumara ku rubyiniro.
Umuraperi Riderman yaserutse ku rubyiniro ari kumwe n'umuraperi Karigombe, abafana bamugaragariza urukumbuzi bari bamufitiye, ahitamo kugenda aririmba ibice by'indirimbo ze, avuga ko iminota yahawe yo kumara ku rubyiniro yageze.
Nta muhanzi warambiranye ku rubyiniro, ahubwo buri wese yavaga ku rubyiniro abafana bakimusaba kubaririmbira indirimbo ataririmbye muri iki gitaramo.
3.Yashimye abamushyigikiye, yunamira Jay Polly abo atavuze abinyuza mu ndirimbo 'Bado'
Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yisanzuye! Yaririmbye urutonde rw'indirimbo zitabarika yasohoye mu gihe cy'imyaka 10 ishize ari mu muziki, ku buryo avuga ko ashingiye ku kuntu iki gitaramo cyagenze yihaye amanota 90%.Â
10% risigaye hari ibitagenze neza birimo nk'ibyuma byagiye bizima mu minota ya mbere n'ibindi.
Mu gitaramo hagati, Bruce Melodie yafashe umwanya wo gushimira buri wese wamushyigikiye mu muziki, hari abo yavuze mu mazina n'abandi yakubiye mu ishimwe rye.
Uyu muhanzi yunamiye umuraperi Jay Polly mu gitaramo cye. Avuga ko bagendanye ingendo nyinshi, kandi ko bakoranye indirimbo zizahora ari urwibutso mu mitima ya benshi ku buryo ahamya ko uyu muhanzi ntaho yagiye.
Aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo 'Hishamunda', 'Siribateri', 'Too Much' bahuriyemo n'abandi bahanzi n'izindi.
Ku wa 13 Werurwe 2021, uyu muhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise 'Bado', avugamo ko umuziki wamubabaje n'ubwo yabaye icyamamare agashima Imana. Iyi ndirimbo yayiririmbye muri iki gitaramo mu rwego rw'ishimwe afite kuri buri wese wamufashe akaboko mu muziki.
Muri iyi ndirimbo, avugamo Producer Fazzo wamukoreye indirimbo zamwubakiye izina, Mico The Best wamufashije kujya muri Super Level, Nsengumuremyi Richard wamutegeye indebe 'bwa mbere' akajya muri Uganda;
Mushyoma Joseph utegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival wategura Primus Guma Guma Super Stars yegukanye, Jado Kabandana wabaye umujyanama we n'abandi.
4.Buri wese witabiriye iki gitaramo yabyaje umusaruro amafaranga yishyuye bitewe n'aho yari yicaye
Kigali Arena yanyeganyeze! Itike ya macye muri iki gitaramo yari ibihumbi 10 Frw, mu gihe iya menshi yari ibihumbi 150 Frw.
Kuva igitaramo gitangiye abantu bari bahagaze babyina umuziki, bacanye telefoni bafata amafoto n'amashusho y'iki gitaramo basangiza abo bari basize mu ngo, abandi bashyira ku mbuga nkoranyambaga basanzwe bakoresha.
Kigali yari yakubise iruzura, imyanya itari yicawemo wayibara ufite umwanya. Inkumi n'abasore babucyereye, ba Nyampinga n'abandi bakora udukundi bakabyina, bagaragaza umuhanzi uri ku rubyiniro ko bazi neza ibihangano bye.
Ikindi ni uko bavuzaga akaruru k'ibyishimo, ndetse umuhanzi yabaha umwanya ngo bafatanye bakamwikiriza. Byari kugorana kubona umuntu wicaye muri iki gitaramo.
Ubushyuhe muri iki gitaramo bwazamuwe n'igihiriri cy'abamotari binjiye muri iki gitaramo bahabwa ahantu habo ho kwicara bambanye n'imyenda y'akazi.
Bagaragaje ko n'ubwo biri mu kazi ko gutwara abantu ariko nabo babona umwanya wo kumva indirimbo z'uyu muhanzi.
5.Ubwiyunge bwa Ama G The Black na Bruce Melodie bwari bukenewe
Niba ukunda kureba ibiganiro bitambuka kuri shene za Youtube mu bihe bitandukanye, ndahamya ko hari umunsi wabonye ikiganiro gifite umutwe ugira uti 'Noneho Bruce Melodie niyumva ibyo Ama G yamuvuzeho ariyahura'.
Cyangwa ngo 'Ama G yandangaje Bruce Melodie' ubanza warabonye n'ivuga gutya 'Bruce Melodie asubije Ama G nta miyaga ashyizemo.'
Guterana amagambo kw'aba bombi kwari kumaze kurambirana mu matwi ya benshi. Buri umwe yajyaga avuga kuri mugenzi we, akagaragaza ko ababaye.
Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu, Bruce Melodie yanze ko imyaka 10 ishize ari mu muziki irangira afitanye inzigo na Ama G The Black amutumira ku rubyiniro.
Uyu muhanzi yavuze ko mu bantu ba hafi bamufashije mu muziki harimo na Ama G The Black yakoreye igihe kinini. Ndetse bakoranye indirimbo yakunzwe bise 'Twarayarangije'.
Iyi ndirimbo bayiririmbanye. Ama G The Black yavuze ko yishimiye kongera guhurira ku rubyiniro na Bruce Melodie bakuranye, avuga ko imyaka 10 ari 'myinshi'.
Isesengura ry'umunyamakuru wa INYARWANDA
-Igitaramo cya Bruce Melodie cyagaragaje ko umuhanzi Nyarwanda ashyigikiwe yatungwa n'umuziki akanasagurira amahanga.
-Cyagaragaje ko umuhanzi asabwa gukora agendeye uko isoko rihagaze kandi ntacike intege.
-Ni ishusho nziza y'uko abantu bakunda umuziki w'abahanzi Nyarwanda kandi ko bari bakumbuye ibitaramo
-Cyatanze ishusho ku bigo by'ubucuruzi, kompanyi n'abandi bashaka abahanzi bakorana mu bikorwa byo kwamamaza n'ibindi
-Ukoze imibare neza wabona ko Bruce Melodie yinjije agatubutse muri iki gitaramo
-Cyasize ishusho y'uko ubushuti bukwiye gupfundikwa n'umushumi ukomeye
Ni Igitangaza koko!Â
KANDA HANO UREBE UKO ALYN SANO YITWAYE MU GITARAMO CYA BRUCE MELODIE
">KANDA HANO UREBE UKO BULL DOGG NA NIYO BOSCO BITWAYE MU GITARAMO CYA BRUCE MELODIE