Ibintu by'ingenzi umugore utwite akwiye kwitaho – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo umugore atwite hari ibintu aba agomba kwitwararika yaba mu byo akora, mu mafunguro afata ndetse n'imiti afata cg ibindi.

Ibi ni ukubera ko imyitwarire y'umubyeyi utwite igira ingaruka ku buzima bwe n'ubw'uwo atwite. Umugore utwite aba agomba kwitonda rero ngo hatagira igihungabanya ubuzima bwe cg ubw'uwo atwite.

Iyo umubyeyi yitwararitse mu gihe atwite, ashobora kuba yabyara umwana ufite ubuzima bwiza rwose. Dore rero ibyo buri mugore utwite yagakwiye kuzirikana.

Bimwe mu bintu umugore utwite akwiye kwitaho

1.Kwisuzumisha

Kwisuzumisha cg se kwipimisha ukamenya uko ubuzima bw'umwana uri mu nda buhagaze ni ikintu cy'ingenzi ku mugore utwite kuko bituma abaganga bakurikiranira hafi imikurire y'umwana mu nda. Ibi bituma niyo haba hari ikibazo umwana afite bakibona kare bakabasha kugikemura.

2. Gufata amafunguro yuzuye intungamubiri

Nk'uko twabivuze, uko umubyeyi abayeho bishobora kugira ingaruka no ku mwana, birumvikana ko agomba kwita ku byo arya kuko bigirira akamaro n'umwana uri mu nda.

Mu gihe utwite, ni ngombwa cyane kurya indyo yuzuye. Hari abantu bibwira ko icya ngombwa ari ukurya byinshi ukarya ibya babiri ariko burya icy'ingenzi ni ukurya ibikenewe kandi byuzuyemo intungamubiri. Umugore utwite aba agomba kurya imboga n'imbuto byinshi akanywa n'amazi ahagije. Aba agomba kurya ibitera imbaraga nk'umuceri, ibyubaka umubiri, imyunyungugu ihagije n'izindi ntungamubiri.

Amafunguro arimo vitamini B9 (folic acid) ni ingenzi kuko irinda ko umwana yavukana ubumuga.

3. Guhagarika inzoga, itabi no kugabanya kunywa ikawa

Bimwe mu binyobwa nka fanta, icyayi n'ikawa bituma umutima utera cyane. Ni byiza ko umubyeyi utwite agabanya kubinywa.

Kunywa ikawa cyane bishobora gutuma umwana avukana ibiro bicye cyane cg se ugatwitira hanze ya nyababyeyi. Itabi naryo rishobora kuba ryatera inda kuvamo cyangwa se umwana akavukana ibiro bidakwiriye. Kurinywa mu mezi 3 ya mbere bishobora gutuma umwana yandura indwara y'ibibari yitwa bec de lievre.

Inzoga nazo si nziza rwose umubyeyi utwite aba agomba kuzihagarika.

4. Kuruhuka neza

Kuruhuka ni ingenzi ku bantu bose muri rusange. Umugore utwite aba agomba kwita kuri iki kintu. Aba agomba gushaka umwanya uhagije wo kuruhuka buri munsi kugira ngo ubuzima bwe n'ubw'umwana we bikomeze kumererwa neza.

5. Isuku

Isuku nayo ni ingenzi mu buzima kuko ahatari isuku indwara ziterwa n'umwanda ziriyongera. Umugore utwite aba agomba kwita ku isuku y'ibyo arya n'ibyo anywa. Mbere yo kurya aba agomba gukaraba intoki neza.

Icyitonderwa: igihe cyose wumva hari iitagenda neza mu buzima, ni ngombwa guhita ujya kwa muganga.

Src: umutihealth



Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-umugore-utwite-akwiye-kwitaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)