Uyu mugabo ufite abana batatu ni umuhanzi uhimbaza Imana, wamamaye ku izina rya ‘Svensson’. Mu 2001 ni bwo yinjiye mu rukundo, yahuye n’umukobwa wo mu rusengero, ashima imico ye n’imyifatire, bahuza umugambi wo kurushinga mu 2002.
Svensson ntiyahiriwe mu rushako kuko urukundo rwahise rujyamo kidobya nyuma yo kuva mu kwezi kwa buki.
Ati “Habonetse ibintu tudahuzaho. Byatangiye mu gihe gito nko mu cyumweru kimwe, bibiri, ukwezi utangira kubona ibintu bitari byiza mu rugo. Haje kubaho kwihangana mu gihe cy’imyaka itandatu. Twagiranye umugisha wo kubyarana ibibondo bitatu ariko bikomeza kwanga.’’
Uyu mugabo washatse afite imyaka 22, ni we wateye intambwe ya mbere yo gusaba gatanya n’umugore we nyuma y’imyaka itandatu barushinze.
Ati “Naramwicaje mubwira ko hari ibitazakunda. Imiryango yacu nta ruhare yabigizemo. Mu kurokora ubuzima bw’abana dutandukane. Twahise twanzura kugana mu nkiko.’’
Mbere yo kwinjira mu rukiko, Svensson yabaye nk’utawe hanze ya ADEPR muri Paruwasi ya Kacyiru yabarizwagamo kuko abumvaga icyemezo cye cyo gutandukana n’umugore we ari mbarwa.
Yakomeje ati “Aho nyuze bakandyanira inzara kugeza ku rwego aho nasengeraga nakuwe ku mirimo nakoraga, nsigara nicara mu rusengero gusa.’’
Iyo uraranganyije amaso mu manza za gatanya zibaho usanga inyinshi ziterwa no guhubuka mu kurambagizanya, kuyoborwa n’urukundo rwo gukunda ibintu n’ubuhanuzi buyobya.
Mu kubara inkuru ye, Svensson avuga ko yamaze imyaka nk’ibiri abana n’umugore we mu maso y’abantu ariko iwe umuriro usa n’uwatse, babana muri gatanya y’ibanga.
Ati “Wabonaga ntacyo bimaze, ari ukubabara gusa. Ni hamwe yinjiraga undi agasohoka. Nanze gushimisha abantu kandi urugo nta ruhari, ngo mbeshye Imana kandi izi byose.’’
Mu cyumba cya gatanya
Iteka ntabwo ibintu bihora byera ngo de! Hari abo gatanya ibera umwanya wo gusebanya ugasanga umugabo yandagaje umugore kakahava, undi nawen akabigenza uko.
Gusa muri iki gihe inyinshi mu manza za gatanya zibera mu muhezo, kuko ugiye kumva ibiba bivugirwamo ushobora kurwara ihungabana ukazinukwa gushaka niba ukiri ingaragu.
Nk’ababa bashinjanya gucana inyuma hari ubwo biba ngombwa ko mu rukiko hagaragazwa ibimenyetso, ugasanga umwe afite nk’amashuka uwo bashakanye yari arwamanyeho n’undi muntu, amafoto se, amajwi, ubutumwa bugufi n’ibindi bimenyetso biba bifatwa nka simusiga muri icyo gikorwa.
Mu myaka yo hambere, ushaka gatanya yashoboraga kwijyanira ikirego ku rukiko ariko ubu akenera umwavoka ubikora.
Mu 2008 ubwo yajyaga kwaka gatanya Svensson yatanze igarama rya 2000 Frw [ubu agera ku 50.000 Frw].
Uyu munyamategeko ni we ubwira impamvu ushaka gutandukana niba ari ubusambanyi, kwaya umutungo, kwitwara nabi, guhoza ku nkeke, gufata ku ngufu n’ibindi. Ibi iyo bigeze mu nyandiko ni byo bihabwa umwanditsi w’urukiko, na we akabishyikiriza Perezida warwo.
Mbere yo kwinjira mu rukiko, Perezida warwo abanza kuganiriza abashaka gutandukana, ababaza impamvu bafashe uwo mwanzuro.
Mu magambo ababwira harimo kubabaza ati “Murapfa iki, ko ufite umugore mwiza? Ese ibintu muri gupfa ntimwabireka? Ntimwabyaye, mugiye gutuma abana banyu babaho nabi? Wa mugabo we ni igiki uyu mugore agukorera utakwihanganira? Wa mugore we ni igiki umugabo wawe agukorera atakwihanganira? Musubire mu rugo, mubitekerezeho muzagaruke.’’
Iyo amaze kubaganiriza inshuro nk’ebyiri ni bwo abemerera kwinjira mu rukiko, bagatangira kuburana.
Svensson we yamaze amezi abiri atanze dosiye ye abona kwemererwa kugera mu rukiko.
Ati “Uwari umugore wanjye na we yarabishakaga. Twatanze dosiye ari muri Nyakanga baduha kuburana mu Ugushyingo. Yahise avuga ko ashaka ko byihuta. Atanga impamvu z’uko ashaka kujya kwiga. Baduha muri Nzeri.’’
Mu gusaba gatanya hari n’abashobora kumara umwaka cyangwa ibiri batarayibona. Iyo hagiyemo ibijyanye n’imitungo ho birushaho kugorana.
Mu kuburana gatanya, umuntu ashobora kuburana mu ruhame cyangwa mu muhezo.
Svensson yahisemo kuburana ku karubanda kuko yumvaga ntabyo gusebya umugore we byari birimo.
Ati “Numvaga kujya mu muhezo, abantu bazibaza icyo mpunze. Uwumvise urubanza na we agira uko avuga ibintu. Njya muri gatanya nta muntu wo mu muryango wankurikiye kuva ntangiye kuburana kugeza birangiye. Bose bahise bampa akato, bamwe bambajije niba nasenze nkabaza Imana. Ntibari bazi umusonga wanjye.’’
“Hari abahise bantuka, agahungu ko kwa pasiteri, abandi bati uriya mupagani, abandi bati ‘ararushye’. Nahise mvuga ko ibyo bazakora byose nzabyakira kuko nari ngiye ku ruvugiro. Kuvuga ko natanye, ko urugo runaniye byarabaye.’’
Ari imbere y’abacamanza, Svensson yavuze ibimenyetso byose ashingiraho yaka gatanya, anasaba guhabwa abana be [yarabahawe ndetse ubu barabana].
Impande zombi iyo zimaze kuvuga impamvu zishingiraho zisaba gatanya, urukiko rufata igihe cyo kuzisuzuma mbere yo gutangaza umwanzuro.
Mu gutanga gatanya, urukiko rwanzura ruvuga ko ‘rutanze ubutane ku makosa ya bombi cyangwa umwe mu bashakanye’, rukanagena uko abana bazarerwa niba bahari n’uko imitungo izagabanywa.
Uruhande rutishimiye imikirize y’urubanza ruhita rujurira ndetse abahawe gatanya basabwa no kujya mu murenge guhinduza irangamimerere, bakwiyandukuza.
Urukiko ni rwo rutanga icyemezo cya gatanya ndetse ni cyo gihabwa Umurenge kugira ngo uhindure irangamimerere.
Mu myaka yo hambere hatangwaga icyemezo cy’ubuseribateri, ubu hatangwa icy’uko yahawe gatanya.
Gatanya zikomeje kuba umutwaro kuri sosiyete Nyarwanda
Imibare y’Inkiko yerekana ko mu 2019 hinjiyemo ibirego 2.796 mu gihe mu 2020 zakiriye ibirego 3.213 .
Izi manza zishobora kuba zirenga kuko hari izitangwa n’inkiko z’ibanze ndetse zimwe zikajuririrwa kugera mu nkiko zisumbuye n’inkuru.
Nubwo itegeko rigena ko imanza za gatanya zigomba kuburanishwa bitarenze imyaka ibiri haracyari izitinda kurangizwa zageze mu nkiko.
Izi ziyongeraho izikorwa mu ibanga nk’aho usanga ababana badasangira uburiri, badahurira ku meza ariko bagera mu bandi bakiyumanganya. Usanga binabaviramo amakimbirane aganisha ku kwicana n’izindi ngaruka zikomeye ku muryango.
Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama k’Abahuza, Prof Sam Rugege, yabwiye IGIHE ko imanza za gatanya ziyongera ahanini kuko mu bakiri bato bashakana hashira igihe bikarangira.
Ati “Sinibwira ko hari impamvu zituma abantu batandukana cyangwa bemererwa gutandukana nk’ubusambanyi, guhoza ku nkeke, guhohoterwa n’uwo mwashakanye, guta urugo hagashira amezi 12 cyangwa kutabana hagashira imyaka ibiri. Kuri ibyo nta cyahindutse ngo cyatuma abantu boroherezwa mu gukora gatanya. Ahubwo ngira ngo icyahindutse ni imibanire y’abantu muri iyi minsi bijyanye n’iterambere.’’
Yahuje izi mpinduka n’iterambere ry’abagore aho basigaye biga, bakajya no mu mirimo ituma bashobora kwibeshaho ndetse bamenya uburenganzira bwabo.
Ati “Ndibwira ko bituma abagabo bagira kwitinya cyangwa impungenge, bakumva badatekanye kuko abagore babarusha amashuri, amafaranga cyangwa bafite imirimo iri ku rwego rwo hejuru kurusha iyabo. Uko kudatekana gutuma haba kutumvikana, hakaba amakimbirane hakaba hashobora kubaho umwe guhohotera undi, bigatuma haba gatanya.’’
“Abagore bamenye uburenganzira bwabo, ko batagomba gukomeza kubana n’ababahohotera, ko bashobora kwibeshaho nta mugabo, ibyo kera ntibyabagaho. Iby’umuco bakabishyira iruhande, kuko ubundi wasaga nk’aho ubahatira kuguma mu rugo kubera abana, kubera isura y’umuryango muri sosiyete ariko ni byo batangiye kumenya ko atari byo ko bafite uburenganzira bwo kwiteza imbere no gukora ibyo bashoboye bateza imbere igihugu.’’
Yavuze ko kuba gatanya ari nyinshi atari ugutsindwa k’ubuhuza ahubwo bishobora kuba ari uburyo bwo guhuza abashakanye burimo icyuho.
Ati “Itegeko rivuga ko umucamanza mbere y’uko ajya mu rubanza rw’ubutane, agomba guhuza abashakanye akabashishikariza kongera kubisuzuma kugira ngo bongere babane akabaha amezi atatu. Abacamanza ntibabihuguriwe cyane abo mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye, ntibize iby’ubujyanama n’igenamitekerereze. Bimaze kuba nk’umuhango, tugende mu rukiko mvugane n’umucamanza baduhe amezi atatu twongere tugaruke baduhe gatanya, ntabwo bifasha.’’
Itegeko rigenga umuryango riri kuvugururwa, gatanya ntiyarengejwe ingohe
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, aherutse gutangaza ko igihugu cyifuza kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ati “Icyo twifuza ni ukubaka umuryango urambana atari uw’imyaka ibiri cyangwa itatu kuko bigira ingaruka cyane cyane ku bana. Urugo ni umushinga w’ubuzima bwose, aha rero iyo udafashe umwanya uhagije ngo uwutegure neza usanga hajemo na bya bindi byose mwavugaga.’’
Yasobanuye ku mu kuvugurura itegeko ry’umuryango hari gushyirwa imbaraga mu bujyanama buhabwa umuryango.
Yakomeje ati “Mu byo turi kugerageza kuvugurura harimo na biriya abashaka gatanya bagenda bakabanza kubaha amezi yo kwiyunga no kwitekerezaho; harimo no gutekerezwa ko byanavaho kuko byagaragaye ko nta musaruro bitanga.’’
Rugege yavuze ko itegeko rikeneye kongerwa gusuzumwa ku buryo umucamanza mbere yo kwakira abashaka gatanya yajya abohereza mu bajyanama babyigiye cyangwa mu bahuza ngo “babafashe kurangiza ikibazo cyabo mu bwumvikane, byaba ari ukubaha gatanya bakayibaha kandi bumvikanye ku ngingo zose.’’
source : https://ift.tt/323Suhl