Elizabeth Amoaa, umudamu mwiza wo muri Ghana, byemejwe ko yavutse afite nyababyeyi ebyiri, inkondo y'umura ebyiri, n'imiyoboro ibiri y'imyanya ndangagitsina.
Azwi cyane ku izina rya Madamu udasanzwe ku isi, Miss Amoaa, akaba ari Umuvugizi w'ubuzima bw'imyororokere y'umugore, yamenyekanye bwa mbere mu 2017 ubwo yashyiraga ahagaragara iyi miterere ye idasanzwe ,maze avuga ko yavukanye iyi ndwara yitwa uterus ddidelphs ituma umugore agira imyanya myibarukiro ibiri itandukanye.Ibi byatumye yamamara mu bihugu bisaga 100 ku isi.
Uru rugendo rw'ubuzima bwe budasanzwe rwamuteye gushinga ikigo cyiswe Speciallady Awareness mu gukangurira abantu kwirinda indwara z'abagore, kurwanya ubukene ,cyane cyane hibandwa ku bagore n'abakobwa.
Mbere y'akazi ke k'ubuvugizi,yari afite inzozi ze zari ukuba umunyamategeko, bityo, yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (LLB) muri kaminuza ya London Metropolitan na Masters mu bijyanye n'amategeko (LLM) muri kaminuza ya Surrey mu Bwongereza. Yakoze mu mashyirahamwe atandukanye nka Birmingham City Council, Serivisi ishinzwe imibereho myiza y'ingabo z'Ubwongereza, Santander Banking Group, Eurostar, NatWest Bank, n'abandi.Uyu mugore niwe wa mbere ku isi wavukanye imyanya ndangagitsina ibiri kandi yose ikora.
Source : https://yegob.rw/ibitangaje-wamenya-ku-mugore-umwe-rukumbi-ku-isi-ufite-imyanya-ndangagitsina-ibiri/