Iburasirazuba: Abatowe mu byiciro byihariye basabwe guteza imbere ababatoye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hatowe abajyanama ku murenge baturuka mu byiciro byihariye, Biro y'inama njyanama y'umurenge, komite nyobozi z'inama z'igihugu ku murenge, 30% by'abagore bagize njyanama y'umurenge.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yakurikiranye aya matora mu Karere ka Bugesera mu mirenge ya Gashora, Mayange, Ntarama na Nyamata.

Mu butumwa yageneye abatowe, yabasabye kudatesha agaciro icyizere bagiriwe n'ababatoye.

Guverineri w
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana

Yabibukije ko ari amahirwe bagize yo kugira icyo bamarira abandi banyarwanda babatoye bityo bakemera inshingano kandi bakazuzuza neza.

Yababwiye ko kuba batowe ari igihango gikomeye bagiranye n'Igihugu n'ubuyobozi bw'Igihugu muri rusange ndetse n'abaturage bagomba guha serivisi.

By'umwihariko abayobozi batowe basabwe gukora impinduka ziganisha ku iterambere.

Barahiriye kuzuza neza inshingano batorewe
Barahiriye kuzuza neza inshingano batorewe

Ati “Kwemera impinduka bivuze impinduka zidasanzwe bitewe n'amateka ngira ngo hano murabona urwibutso bitewe n'amateka, murabona ubukene hari ibintu byinshi duhuza, ubumwe bw'Abanyarwanda, imiyoborere, imibereho, umutekano, iterambere.”

Akomeza agira ati “Ibyo byose kubihuza byose, abato bacu, bana bacu, rubyiruko mwese mu byiciro bitandukanye nyamuneka nimwiyemeze gukora impinduka kandi idasanzwe.”

Yabasabye gukoresha imbaraga nyinshi no kwihuta mu gufasha abaturage kugira ngo babashe kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

Yabasabye kandi kurangwa n'indangagaciro zikwiye umuyobozi birinda icyadindiza iterambere ry'umuturage.




source : https://ift.tt/3qbjsO4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)