-
- Bahagurukiye kurwanya amapfa
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko uyu muganda ugamije ko inzego zose zikangurira abaturage cyane abahinzi kuhira imyaka kubera ko hari aho imvura itaboneka neza bikaba byatuma hari imyaka ishobora gupfa kandi iri hafi y'amazi.
Avuga ko mu ntara y'Iburasirazuba huhirwa ubuso buto ugereranyije n'ubukenewe kuhirwa akaba ariyo mpamvu inzego zishinzwe ubuhinzi n'iz'umutekano bahisemo gufatanya mu bukangurambaga, bugamije gukangurira abaturage bafite imirima yegereye amazi kuhira.
Ati “Ni ibikorwa bimaze iminsi ariko uko iminsi igenda yiyongera tukabona ko ubuso buba bukenewe kuhirwa ari bunini kurushaho, niyo mpamvu intara y'Iburasirazuba ifatanyije n'inzego z'ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'iz'umutekano, bateguye iki gikorwa kibera mu turere dutandukanye kugira ngo abaturage bongere bibutswe ko nta myaka yakagombye kuma kandi iri hafi y'amazi.”
Muri ubwo bukangurambaga kandi abaturage baributswa gufata amazi mu gihe imvura yabonetse no guhinga ibihingwa bidasaba amazi menshi kubera ko iki gihembwe cy'ihinga gifite imvura nkeya.
Hari kandi no kuba hafi abahinzi mu gihe bigaragara ko imyaka yabo idakura neza.
Minisitiri Mukeshimana avuga ko uretse Intara y'Iburasirazuba cyane mu turere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, Nyagatare n'umurenge umwe mu Karere ka Gatsibo hagwa imvura nkeya, ngo no mu Ntara y'Amajyepfo uturere twa Kamonyi na Nyanza na ho hari imvura nkeya.
Avuga ko iki gikorwa kireba abayobozi mu nzego zegereye abaturage, inzego zishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, iz'umutekano ndetse n'abikorera bagomba gucuruza ibikoresho byo kuhira ku buso buto.
Abaturage bakaba bashishikarizwa kwishyira hamwe bagafatanya muri uyu muganda kuko bizakorwa kugeza imyaka yeze.
-
- Kuhira byashyizwe imbere
Avuga ko ingengo y'imari yagenewe kuhira imyaka inyinshi yashyizwe mu ntara y'Iburasirazuba cyane mu kugura ibikoresho byo kuhira, no kubona imbuto zera vuba cyangwa yihanganira izuba nk'imyumbati, ibijumba n'indi ndetse no kubona amahema afata amazi.
Abaturage bakaba basabwa kwegera imyaka yabo no kuyitaho ndetse hakoreshwa uburyo bwo kuhira no gufata amazi ava ku mazu rimwe na rimwe ateza ibiza.
Abakora ubworozi by'umwihariko bo barasabwa gutera ubwatsi bw'amatungo kugira ngo azaramirwe hatabaye ibihe byiza.
source : https://ift.tt/3cfiYhQ