Iburasirazuba: Dore ibibazo bitegereje abayobozi b'uturere batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intara y
Intara y'Iburasirazuba iherutse gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi bw'amatungo no kurwanya amapfa mu bice byahuye n'izuba ryinshi

Muri iyi nkuru turibanda ku birebana cyane cyane n'Intara y'Iburasirazuba igizwe n'uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Ngoma na Kirehe.

Bimwe mu bibazo bikomeye bitegereje abayobozi bashya mu Ntara y'Iburasirazuba harimo ikibazo cy'abana basambanywa cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe ndetse no guhangana n'izuba ryinshi rishobora gutera amapfa.

Intara y'Iburasirazuba ni yo nini mu gihugu ikaba ari na yo ifite abaturage benshi ikaba ikungahaye cyane ku buhinzi n'ubworozi kuko ubutaka bwayo bwera cyane.

Kugira ubutaka bwiza bituma n'abaturage mu zindi ntara bifuza cyane kuyituramo bagamije kuyikoreramo ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n
Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n'amapfa yangiza imyaka

Mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera kagumanye abayobozi bari basanzwe bakayobora, Akarere ka Kayonza umuyobozi w'akarere ni we mushya gusa.

Akarere ka Gatsibo Gasana Richard wakayoboraga yagumyeho ariko abamwungiriza bombi ni bashya, Akarere ka Rwamagana abayobozi bako babiri bari basanzweho uretse ushinzwe ubukungu mushya.

Muri rusange nta Karere na kamwe mu Ntara y'Iburasirazuba kadafite umwe mu bayobozi wari usanzwemo muri manda irangiye, bivuze ko azamenyereza abandi akazi ndetse akabereka bimwe mu bibazo bazafatanya gukemura.

Intara y'Iburasirazuba ifite imigezi n'ibiyaga byinshi mu biboneka mu Rwanda, nyamara ikibazo cya mbere gitegereje abayobozi bashya ni icy'izuba ryinshi ku buryo bashobora gutangira bahanganye n'amapfa.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya amapfa, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yavuze ko imirenge 27 kuri 95 igize intara ifite ikibazo cy'izuba ryinshi.

Uturere dufite ikibazo cyane ni Bugesera, Kirehe, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Rwamagana. Akarere ka Ngoma konyine ni ko kadafite ikibazo cyane.

Muri ubu bukangurambaga hatangijwe gahunda yo kuhira imyaka ahegereye imigezi cyangwa ibishanga ndetse hanaterwa ubwatsi kugira ngo amatungo (cyane cyane inka) aramirwe.

Intara y'Iburasirazuba kandi ni yo ifite inzuri nyinshi cyane mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Gatsibo na Kirehe ariko zidakoreshwa neza kuko hamwe zahinduwe ubuhinzi nyamara itegeko ritabyemera.

Abayobozi bashya batowe bitezweho guhangana n'ikibazo cy'imikoreshereze y'inzuri, aho itegeko ryemera ko urwuri rushobora gukorerwamo ubuhinzi ku kigero cya 30% ariko nanone rukaba rwahingwa hafi ya rwose mu gihe hahingwa ubwatsi bw'amatungo.

Abayobozi bashya batowe bagiye guhangana nanone n'ikibazo cyo konesha kuko hakunze kugaragara ababikora wenda amatungo yabo yabo yabacitse, ariko hakaba hari n'abavugwaho kubikora nkana, bigateza amakimbirane hagati y'abahinzi n'aborozi. Urugero ni inka z'umworozi mu Karere ka Kirehe wonesheje umurima w'amasaka w'umuturanyi, maze inka ze 17 zirapfa biturutse ku mpamvu itarahise imenyekana.

Hari ikibazo kandi aborozi bakunze kugaragaza cy'uko amatungo yabo ajya kurisha ahantu bitemewe kuragiramo, amatungo yabo yafatwa bagacibwa ibihano biremereye birimo kuba ayo matungo yatezwa cyamunara, hakaba ubwo yicishwa inzara ba nyirayo bagishaka uko bayagomboza, abandi ugasanga bavuga ko basabwa kwishyura amafaranga rimwe na rimwe aruta n'agaciro k'iryo tungo.

Abayobozi b'uturere kandi bategerejweho gukemura ikibazo cy'amazi adahagije y'amatungo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza kugira ngo amatungo yaho agume mu nzuri.

Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y
Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y'ifu

By'umwihariko abayobozi bashya mu karere ka Nyagatare bafite umuhigo ukomeye wo guhaza uruganda rw'amata y'ifu rurimo kubakwa ruzuzura mu mwaka wa 2022 rukazajya rwakira litiro 500,000 ku munsi, nyamara mu bihe byiza by'imvura umukamo utari wagera kuri litiro 150,000 ku munsi.

Inka nyinshi zirahari ariko umukamo wazo usa nk'aho ari ntawo bitewe n'uko izitanga umukamo zitari zagera kuri 60% by'inka zose zihari.

Abaturage bagerwaho n'amazi meza na bo baracyari bake kuko batari bagera ku kigero cya 80%, ikibazo kikaba kigaragara cyane mu turere twahoze igice kinini ari pariki y'Akagera nka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

Abaturage kandi bakeneye umuriro w'amashanyarazi na wo ugera kuri bake mu Ntara y'Iburasirazuba nyamara byaramaze kugaragara ko aho wageze urubyiruko ruwubyaza umusaruro mu kwihangira imirimo.

Abayobozi bashya mu Ntara y'Iburasirazuba kandi bafite umukoro wo kubonera abaturage imihanda igeza umusaruro w'abaturage ku isoko kuko iyo imvura yabonetse neza umusaruro w'ibigori, ibishyimbo, umuceri ndetse n'ibitoki uba mwinshi cyane.

Mu mibereho myiza y'abaturage, hubatswe amavuriro y'ibanze menshi ku buryo hari uturere buri kagari gafite ivuriro ry'ibanze ariko akora neza ni mbarwa kubera ba rwiyemezamirimo bamwe bahagera babona umubare w'abivuza ari muke bakigendera cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo umurenge wa Rwimbogo n'akarere ka Kayonza.

Mu Ntara y'Iburasirazuba haracyagaragara abaturage batita ku bikorewa remezo begerezwa bikangirika nyamara aribo bifitiye akamaro.

Urugero ni valley dams aborozi bashoramo inka zabo nyamara hari ibibumbiro byabugenewe ndetse n'amavomo ya nayikondo amwe yibweho imirasire y'izuba abaturage bakaba batakibona amazi meza.

Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams
Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams' na bo ngo bagiye guhagurukirwa kuko inka zigomba kunywera mu bibumbiro bityo ntizangize ibidendezi by'amazi bitunganyije biba bibitse amazi yifashishwa no mu bindi nk'ubuhinzi

Abayobozi bashya cyane uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe bafite umukoro ukomeye wo guhangana n'ikibazo cy'abana basambanywa, ababigizemo uruhare ntibafatwe ngo bahanwe.

Intara y'Iburasirazuba ihana imbibi n'ibihugu bya Uganda, Tanzania n'u Burundi, bigatuma hakunze kugaragara ibyaha byambukiranya imipaka, harimo kwambuka umupaka mu buryo butemewe, magendu ndetse n'ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga ya Kanyanga n'urumogi.




source : https://ift.tt/3nQMUrc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)