-
- Abatowe muri Rusizi
Ni amatora yitabiriwe n'abashaka kujya mu Nama Njyanama benshi kandi bafite byinshi bashaka guhindura, umubare w'abitabiriye kwinjirana mu nama njyanama uyu mwaka ukaba uruta abahatanye mu matora yabaye mu bihe byashize.
Buri Karere byari biteganyijwe ko gatora abakandida umunani (8) bagomba kwiyongeramo abavuye muri 30% by'abagore hamwe n'uhagarariye urubyiruko, abafite ubumuga hamwe n'abikorera bakuzura 17.
Mu Karere Rubavu kwiyamamaza mu matora rusange byitabiriwe n'abakandida 41, mu gihe abari basabye kujya mu matora rusange bari 48.
Mu Karere ka Nyamasheke abari bashatse guhatana mu matora rusange y'abazajya mu nama njyanama bari 52 hagomba gutorwamo umunani.
Rusizi abagize ubushake bwo kwiyamamaza bari 52 nabo bagomba gutorwamo umunani, mu gihe Karongi bari 25, Rutsiro bari 38, Nyabihu bari 41 na ho Ngororero bari 35.
Umunsi w'itora nyiriza wari witabiriwe n'abakandida bagomba gutorwa, hamwe n'abagomba kubatora bavuye mu nteko itora igizwe n'Inama Njyanama z'Imirenge, Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore, inama y'igihugu y'Urubyiruko, inama y'igihugu y'Abafite ubumuga na Komite y'Abikorere ku rwego rw'Akarere, bagombaga kugezwaho imigabo n'imigambi y'abiyamamaza bagaragaza ibyo bagezeho n'ibyo bateganya kugeza ku batuye Akarere n'Igihugu muri rusange.
Dore urutonde rw'abatowe muri buri Karere:
Ngororero
-
- Abatowe mu Ngororero
1. Tuyisingize Anastase
2. Nkusi Christophe
3. Uwihoreye Patrick
4. Budengeri Elad
5. Sebazungu Modeste
6. Shyerezo Norbert
7. Nyiramasengesho Jeannette
8. Bakunzibake Emmanuel
Mu bakandida bari biyamamarije gutorwa harimo n'uwari umuyobozi w'Akarere Ndayambaje Godefroid utashoboye gutsinda, icyakora uwari umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yashoboye gutambuka.
Rutsiro
-
- Abatowe mu Rutsiro
1. Murekatete Triphose
2. Habumugisha Olivier
3. Iyakaremye Venant
4. Munyaneza Jean Maurice
5. Murenzi Phanuel
6. Mwiseneza Emmanuel
7. Havugimana Etienne
8. Umutoni Clemence
Mu Karere ka Rutsiro abari muri Nyobozi biyamamaje ntibashoboye gutsinda, abo ni Ayinkamiye Emerance wari Mayor na Gakuru Munyakazi Innocent wari ushinzwe Iterambere ry'ubukungu.
Karongi
-
- Abatowe i Karongi
1. Mukarutesi Vestine
2. Niragire Théophile
3. Nyamurindi Protais
4. Ntakirutimana Julienne
5. Mwiza Ernest
6. Ngarambe Vedaste
7. Umukunzi Paul
8. Byabagabo Nzoyibona Claude
Mu Karere ka Karongi abari muri Nyobozi biyamamaje bashoboye gutambuka, aribo Mukarutesi Vestine wari umuyobozi w'Akarere na Niragire Théophile wari ushinzwe Iterambere ry'ubukungu.
Rubavu
-
- Abatowe i Rubavu
1. Nzabonimpa Deo
2. Habimana Kabano Ignace
3. Iraguha Thierry
4. Mbarushimana Sefu
5. Buhendwa Miradji
6. Nizeyimana Bitero Patrick
7. Munyaneza J Claude
8. Ndabarinze Ezekiel
Uwari umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ntiyiyamamaje, icyakora uwari umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'ubukungu wari wiyamamaje yongeye kugaruka.
Nyabihu
-
- Abatowe muri Nyabihu
1. Simpenzwe Pascal
2. Habanabakize Jean Claude
3. Rusaro Julien
4. Ngororano Damien
5. Nkiko Jean De Dieu
6. Mutuyimana Olivier
7. Habanabakize Protais
8. Munyaneza Charles
Nyabihu abari muri Nyobozi biyamamaje bongeye kugirirwa ikizere, aribo Simpenzwe Pascal na Habanabakize Jean Claude, mu gihe uwari umuyobozi w'Akarere we yinjiriye muri 30% by'abagore.
Rusizi
1. Dr Kibiriga Anicet
2. Twagiramungu Jonas
3. Kwizera Géovani Fidèle
4. Uwumukiza M. Jeanne
5. Habiyakare J. Damascène
6. Uwumukiza Béatrice
7. Gisore Eric
8. Ndagijimana Louis Munyemanzi
Mu biyamamaje mu Karere ka Rusizi harimo umuyobozi w'Akarere Kayumba Ephrem, ariko ntiyashoboye kongera kugirirwa ikizere ngo atorwe.
Nyamasheke
-
- Abatowe muri Nyamasheke
1. Iyamuremye Yassin
2. Mugabonake Bayingana Olivier
3. Muhayeyezu Joseph Desiré
4. Mukamasabo Appolonie
5. Ntaganira Josue Michel
6. Renzaho Jean Giovani
7. Rugira Amandin Jean Paul
8. Uzarama Fausta
Uwari Umuyobozi w'Akarere Mukamasabo Appolonie yongeye kugirirwa icyizere hamwe na Ntaganira Josue Michel wari Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu
source : https://ift.tt/3wRXUHr